Jules Sentore mu gahinda gakomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi nyarwanda wamenyekanye cyane mu njyana gakondo, Jules Sentore ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura mubyara we na we wari umuhanzi, Soumare Frank wamenyekanye nka King Bayo.

Uyu muhanzi yari asanzwe aba muri Mali ariko akaba yitabye Imana ari mu Rwanda aho aho yari yaraje gusura umuryango.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo inkuru y'urupfu rwa King Bayo yamenyekanye aho yazize uburwayi, yitabye Imana ku myaka 33.

Jules Sentore yagaragaje ko ashenguwe n'urupfu rwa mubyara we bareranywe, bagakurana aho abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze yashyizeho amafoto ya King Bayo agaherekezwa n'amagambo agira ati"Kubyakira byanze!"

King Bayo yitabye Imana nyuma y'imyaka 3 atangiye umuziki, akaba yarakunzwe cyane mu ndirimbo 'Diarabi' yakoranye na Jules Sentore.

Jules Sentore (iburyo) yashenguwe n'urupfu rwa mubyara we King Bayo (ibumoso)
King Bayo yitabye Imana mu rukerera rw'uyu munsi



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/jules-sentore-mu-gahinda-gakomeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)