Gor Mahia si ikibazo kuri twe, ni twe tugomba kumenye icyo dufite – Umutoza wa APR FC Adil Erradi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza mukuru wa APR FC, Adil Erradi Mohammed avuga ko Gor Mahia bazahura muri Champions League atari ikibazo kuri bo ahubwo ikibazo ari bo bagomba kumenya icyo bafite n'icyo bakeneye.'

APR FC mu mpera z'icyumweru gitaha ku wa 28 Ugushyingo 2020, izakira Gor Mahia mu mukino ubanza w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League.

Uyu mutoza avuga ko Gor Mahia bazahura atari yo kibazo ahubwo ikibazo ari bo ku giti cyabo, mbere yo gukina Gor bagomba kubanza gukina hagati yabo bakamenya icyo bashaka.

Ati'Icya mbere, mbere yo gukina na Gor Mahia tuzabanza dukine hagati yacu. Twumve ko dufite ubushake kandi twifitiye n'icyizere.'

'Gor Mahia si ikibazo kuri twe, ni twe tugomba kumenye icyo dufite tukamenya n'icyo tugomba gukora, ikibazo si uwo tuzaba duhanganye, ikibazo ni twe tugomba kwigirira icyizere, ni twe tugomba kwinjira mu kibuga dushaka intsinzi. Gor Mahia si ikibazo kuri twe.'

Umukino ubanza uzaba ku wa 28 Ugushyingo 2020, ni mu gihe uwo kwishyura uzabera Kenya ku wa 5 Ukuboza 2020. APR FC nikomeza izahura n'ikipe izakomeza hagati ya Al Nasr yo muri Libya na Belouizdad yo muri Algeria.

Adil ngo ntabwo Gor Mahia ari ikibazo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gor-mahia-si-ikibazo-kuri-twe-ni-twe-tugomba-kumenye-icyo-dufite-umutoza-wa-apr-fc-adil-erradi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)