Gasabo : Buri kagari kahawe moto izafasha abaturage kwihuta mu iterambere rirambye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu, mu karere ka Gasabo hatangijwe Ubukangurambaga "Umuturage wa Gasabo ukeye, utuye ahakeye kandi utekanye," igikorwa cyaranzwe no gatanga ipikipiki imwe kuri buri kagari bivuga ko hatanzwe moto 73 zizafasha mu kugenzura isuku, umutekano, guca imyubakire y'akajagari n'ubuzererezi, no kurwanya COVID19.

Hatanzwe ndetse n'amagare ku mudugudu w'indashyikirwa muri buri murenge, bivuga ko muri rusange hatanzwe amagare agera kuri 15..

JPEG - 397.7 ko

Abaturage b'Umurenge wa Gikomero bo bahembwe indi pikipiki yihariye kuko barangije gutanga umusanzu wa Mituweli y'uyu mwaka 100% ndetse bakaba bari hafi kurangiza iy'umwaka utaha.

JPEG - 335.3 ko

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Shyaka Anastase, yashimiye ubufatanye n'uruhare abaturage bagize muri iki gikorwa cyo kwishakamo ibisubizo.

Mu bindi bikorwa yashimye harimo kuba mu murenge wa Kinyinya bariguriye imbangukiragutabara naho abo mu murenge wa Gisozi bagura imodoka ifasha mu kubungabunga umutekano.

JPEG - 335.6 ko
JPEG - 338.8 ko



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Gasabo-Buri-kagari-kahawe-moto-izafasha-abaturage-kwihuta-mu-iterambere-rirambye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)