Kenya: Polisi yataye muri yombi abayobozi batatu bakekwaho gucuruza abana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi birego bitangiye gukurikiranwa nyuma y'iperereza ryakozwe n'igitangazamakuru BBC ku bujura n'ibikorwa byo kugurisha abana.

Iki gitangazamakuru cyari cyakoze inkuru igaragaza ko abana bibwe bavanwa kenshi mu bitaro bito n'ibigonderabuzima ariko ngo hari n'abibwa bavanywe mu bitaro bikuru bya Leta byo mu murwa mukuru Nairobi.

Abana bagurishijwe ku madolari ya Amerika 400 ni ukuvuga abarirwa mu bihumbi birenga 395 uyabaze mu mafaranga y'u Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa polisi yategetse ko hakorwa iperereza ridasanzwe ku bitaro byose mu gihugu kugira ngo hamenyakane muri iryo tsinda ry'abaganga bagurisha abana abo bakorana na bo mu bitaro binyuranye ndetse no gucukumbura imikorere y'ibigo bishinzwe kurera no kwakira abana baba bakiri bato, cyane cyane mu murwa mukuru Nairobi.

Imyirondoro y'abo bayobozi ntirajya ahagaragara na bo ntibaragira icyo bavuga ku byaha bikomeye bashinjwa.




source https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/kenya-polisi-yataye-muri-yombi-abayobozi-batatu-bakekwaho-gucuruza-abana
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)