Resitora 12 zikomeye mu Rwanda zafunzwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

The New Times dukesha iyi nkuru ivuga ko Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwafungiye ama resitora 12 yo mu Mujyi wa Kigali kuko basanze atujuje ubuziranenge.

Amakuru avuga ko harimo no kuba izi resitora zashyira ubuzima bw'abazigana mu kaga kubera isuku nkeya ihagaragara.

Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali bwatangaje ko nyuma yo gufungirwa imiryango, ama resitora azagaragaza ko yujuje ubuziranenge ndetse akuzuza ibisabwa n'umujyi wa Kigali birebana n'isuku azemererwa kongera gufungura nyuma yo guhabwa uburenganzira.

Muri  izo resitora zasabwe kuba zifunze imiryango harimo Billy's, resitora yo mu rwego rwo hejuru iherereye mu gace gakomeye ka Nyarutarama.

Izindi zafunzwe kandi harimo Classic Hotel yo ku Kicukiro, Come Again Bar i Remera na Nyirasafari Chantal Restaurant iherereye Nyabugogo.

Iki gikorwa cy'ubugenzuzi kandi nk'uko tubikesha TNT cyasize hari ahagurishirizwa inyama (butcheries) hatujuje ubuziranenge mu bijyanye n'isuku hafunzwe.

Mu kiganiro Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yahamagariye ubucuruzi butandukanye kubahiriza imirongo yashyizweho n'umujyi mu rwego rwo kwirinda ko ibikorwa byabo byabangamirwa.

Pudence Rubingisa yagize ati: 'Tugomba kumenya neza ko amahame y'uyu mujyi yubahirizwa haba mu isuku, kwiyongera kw'abawutuye, cyangwa mu kurengera ibidukikije n'ibindi.'

Ku bijyanye n'umutekano, Umuyobozi w'umujyi wa Kigali yavuze ko ubucuruzi bukorera ahantu hakiri kubakwa bushyira mu kaga abaturage kandi Umujyi uri kwihutira gufata ingamba zo kubungabunga umutekano.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali yongeyeho ko ubugenzuzi buzakomereza mu bindi bice by'umujyi harebwa ko ibisabwa bikomeza kubahirizwa uko bikwiye.



Source : https://impanuro.rw/2020/11/18/resitora-12-zikomeye-mu-rwanda-zafunzwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)