Gahongayire, Fireman, MC Tino, Ziggy55 n'abandi bahuriye muri film ivuga ku mvune n'ubuzima bw'abahanzi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Filime y'uruhererekane yiswe 'Za Nduru' iri kuri Paji 250, ndetse ifite season 5 zigizwe na episode 12. Iratangira guca kuri shene ya Youtube yitwa Judy Online TV. Ndetse hari gahunda y'uko izanyuzwa kuri kuri Televiziyo zikomeye.

Iyi filime yanditswe n'umwanditsi wa filime Niyoyita Roger yashowemo imari ifatika, ku buryo abayiteguye bavuga ko ayo bateganyaga gushoramo yakubwe hafi inshuto eshanu. Yanditswe mu gihe cy'ukwezi kumwe.

Igaragaramo umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, umuraperi Fireman, umunyamakuru akaba n'umuhanzi Mc Tino, umuhanzi akaba n'umunyamakuru Ziggy 55 ndetse na Producer Sano Panda.

Mu bakinnyi b'imena muri iyi filime harimo Rwamukwaya Theoneste [Widdle] ahatanye mu irushanwa ry'umuziki The Next Pop Star, umuraperi Fight P [Moshi] na Judithe Niyonizera [Lena] washoye imari muri iyi filime akaba anayikinamo.

Hari kandi Uwamahoro Phoebi [Cindy] wahatanye muri Miss Rwanda 2019, Irunga Longer, Habiyakare Muniru, Sibomana Daniel [Mabombe], Shaloom Mutabazi, Pamela Ikirezi [Kelia], Danon Fraterne Musoni [Clever].

Mu kiganiro n'itangazamakuru cyo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ugushyingo 2020, Muyoboke Alexis yatangaje ko mu 2015 ari bwo yagize igitekerezo cyo gukora iyi filime.

Ati 'Nagize igitekerezo nk'umuntu ukunda umuziki, uba mu muziki. Ntabwo ndibusobanure gukunda umuziki, hari abantu ndeba imbere yanjye bari bumfashe. Bazi 'Za Nduru' zo mu muziki. Nabonaga ukuntu abahanzi bakora umuziki, nkabona barakomeza kwitwa kwa kundi nk'ibisanzwe. Hanyuma ngira igitekerezo cyo gukora filime. Hanyuma kubishyira mu bikorwa bikanga. Hashize imyaka myinshi.'

Muyoboke avuga ko yaganiriye na Nayiyota Roger, amubwira ko nk'umuntu umaze igihe kinini mu muziki yagira n'uruhare mu guteza imbere uruganda rwa cinema mu Rwanda. Ati 'Yabimbwiraga ntabasha kubyumva. Nta filime nazo nkunda.'

Avuga ko yakomeje gutekereza icyo yakora kugira ngo agaragaze ubuzima bw'abahanzi babamo, we azi abantu benshi batazi. Atanga urugero akavuga ko hari nk'abahanzi, bashobora kutavuga ukuri ku buzima babayemo, ariko we akaba abizi bitewe n'uko ahora iruhande rwabo.

Muyoboke Alexis avuga ko mu 2018 yagejeje iki gitekerezo kuri Niyonizera Judithe, nawe amubwira ko afite inyota kwinjira mu ruganda rwa filime, kandi ko yakoze n'amahugurwa ajyanye nabyo muri Canada aho asanzwe atuye.

Akomeza avuga ko iyi filime irimo abakinnyi barenga 21, aho avuga ko bibaye agashya muri filime nyinshi zo mu Rwanda.

Umwanditsi w'iyi filime Niyoyita Roger wananditse City Maid, Seburikoko n'izindi, yasobanuye ko kuva na cyera yifuzaga gukora filime ivuga ku bahanzi, ariko kandi ngo aganira na Alexis Muyoboke bamaze hafi ibyumweru bibiri bataremeza umurongo izaba ishingiye.

Yavuze ko iyi filime ishingiye ku bakinnyi babiri, aho umwe aba ari umuhanzi wakuriye mu buzima bwiza n'undi ufite impano ariko wahuye n'urucantege rw'igihe kinini.

Roger avuga ko iyi filime nta buzima bw'ubuhanzi runaka bushingiyeho. Ati 'Icyo nabizeza ntabwo ari filime ivuga ku buzima bw'umuhanzi runaka. Ni filime twagerageje kwirinda ko umuntu yacyeka ko ari we twavuze. Tubigira ibintu biri rusange ku ntera ishoboka.'

Uyu mwanditsi yabwiye itangazamakuru ko iyi filime izakundwa bitewe n'uko ivuga ku bintu benshi batazi, n'ibyo abanyamakuru bajyaga bamenya bagatinya ku byandika.

Niyonizera Judithe washoye imari muri iyi filime, avuga ko asanzwe azi ibijyanye n'ubuzima bw'abahanzi bitewe n'uko yabanye igihe kinini na Safi Madiba amuherekeza muri studio n'ahandi yagiye ahurira n'abahanzi, bituma ubuzima benshi bacamo abuzi.

Ati 'Nari mfite nanditse ampa igitekerezo cy'uko tugomba kuba twakorana tukavuga ku muziki. Nanjye rero nahise nyumva vuba cyane. Ubuzima bw'abahanzi mbubamo, umugabo wanjye nawe ni umunyamuziki. Rimwe na rimwe twajyagana muri studio nkabone izo mvune abahanzi bahura nazo. Rero icyo gitekerezo byari byoroshye kucyumva vuba.'

Amashusho y'iyi filime yafashwe anatunganywa n'ikigo 100 Pixels Academy. Yafashwe mu gihe cy'amezi abiri mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Gahongayire-Fireman-MC-Tino-Ziggy55-n-abandi-bahuriye-muri-film-ivuga-ku-mvune-n-ubuzima-bw-abahanzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)