David Himbara Ntamunoza, niba uhakana ko uri umwanzi w'Abanyarwanda, kuki uhimbazwa n'ikibi kibabayeho, ukababazwa n'inkuru nziza ibavuzweho? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo usazanye mukushi ku mutima, ahora abanguye amatwi ngo yumve inkuru ivugwa ku Rwanda, yaba nziza agahinda kakamwegura, yaba mbi agahimbarwa sinakubwira. Ibyo ariko ntibinatangaje kuko umwanzi ahora yifuza ko ugira ibyago, gusa niba yarekaga kwiyita umuhanga mu by'ubukungu, kandi ahubwo ari inkunguzi mu zindi, yabaswe n'ishyari n'urwango.Uyu kimwe n' abandi bahora bakubitira uRwanda agatoki ku kandi, nibo bagaya imishinga y'iterambere ryarwo, yamara kubyara inyungu bagakorwa n' ikimwaro.

Ubwo uRwanda rwatangiraga kubaka Kigali Concention Center, Himbara n'ibindi bigarasha yasimbukiye ku isunzu ry'inzu, ati ubukungu bw'uRwanda ntiburwemerera kubaka inyubako nk'iriya.Aho yuzuriye, ntiyagira n'ubutwari ngo abaze amafaranga yinjiza mu isanduku ya Leta, bityo abone ko byari induru gusa idafite shinge na rugero.Arongera ati uRwanda ntirwakwigondera ikibuga cy'indege cya Bugesera .Harya ubu niwe cyangwa RNC irimo kucyubaka?

Ubu noneho yasarishijwe n'icyegeranyo cyerekana ko umusaruro wa zahabu uRwanda rwohereza mu mahanga wavuye kuri miliyoni zikabakaba 3 z'amadolari y'Amerika muw'2019, ukagera muri miliyoni hafi 250 , muri uyu mwaka wa 2020. Uyu Himbara Ntamunoza we yemeza ko ntaho uRwanda rwavana zahabu ingana kuriya, yirengagije ko Banki Nkuru y'uRwanda yasobanuye neza ko umusaruro wazamutse kubera uruganda rumaze umwaka rwongerera agaciro Zahabu, ikagera ku isoko mpuzamahanga igura agatubutse.

Imibare iva ku isoko mpuzamahanga ry'amabuye y'agaciro , irerekana ko ikilo cya zahabu idatunganyije, nk'iyo uRwanda rwajyaga rwohereza mu mahanga, kigura ibihumbi 30 by'amadolari y'Amerika, mu gihe ikilo cya zahabu yongerewe agaciro, nk'iyo uRwanda rumaze umwaka rwohereza mu mahanga, gishobora kwikuba inshuro zisaga 2, kikaba cyageza mu bihumbi 65 by'amadolari. Iyi rero ni imwe mu mpamvu umusaruro wa zahabu y'uRwanda wazamutse, hiyongereyeho ko n'imicukurire y'amabuye y'agaciro mu Rwanda igenda irushaho gukorwa kinyamwuga. Muri iki gihe isi yose yashyizeho ingamba zo kugaragaza inkomko y'amabuye y'agaciro ashyirwa ku isoko mpuzamahanga, ku buryo udashobora kuyiyitirira atari ayawe.Ukibaza rero niba Himbara nibura afata umwanya ngo ashakishe amakuru mbere yo guhimba amahomvu.

Abasesengura ibivugwa n'abo mu biryabarezi nka RNC, bavuga ko amangambure birirwamo bayaterwa n'ishyari. Ntibashimishwa n'ibyo uRwanda rugenda rugeraho batabigizemo uruhare, kuko rukomeje gutera imbere batazabona ibinyoma barushinja. Ba Himbara rero nibakomeze bahimbahimbe ibirego, bahimbare mu matiku, Abanyarwanda nabo bakomeze bakore batikoresheje, ubwo amateka azerekana ufite ukuri.

The post David Himbara Ntamunoza, niba uhakana ko uri umwanzi w'Abanyarwanda, kuki uhimbazwa n'ikibi kibabayeho, ukababazwa n'inkuru nziza ibavuzweho? appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/david-himbara-ntamunoza-niba-uhakana-ko-uri-umwanzi-wabanyarwanda-kuki-uhimbazwa-nikibi-kibabayeho-ukababazwa-ninkuru-nziza-ibavuzweho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)