Burera: Birakekwa ko umwalimu yiyahuye biturutse ku makimbirane yari afitanye n'umugore we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Uyu muti birakekwa ko ari wo yanyweye ukamuhitana
Uyu muti birakekwa ko ari wo yanyweye ukamuhitana

Uyu mwalimu wigishaga ku ishuri ribanza rya Ruyange ngo yari amaze iminsi atabanye neza n'uwo bashakanye, aho yashinjaga umugore we kumuca inyuma no kutamwunganira mu gutunga urugo kuko na we asanzwe ari umukozi muri imwe muri SACCO zo mu Karere ka Burera.

Mu mabaruwa uyu mugabo yasize yanditse mbere yo kwiyahura, yagaragaje ko amakimbirane bahoranaga atari agishoboye kuyihanganira. Muri izo nyandiko yasize yagaragaje abo abereyemo imyenda y'amafaranga, abayimubereyemo n'ingano yayo.

Bivugwa ko amakimbirane y'uyu mugabo n'umugore yari azwi n'abaturanyi ndetse ngo hari n'ubwo byabaga ngombwa ko biyambaza ubuyobozi bwo mu gace uyu muryango wari utuyemo.

Mu nzu uwiyahuye yasanzwemo n'abatabaye, bamusanze yamaze gushiramo umwuka, hagaragara amacupa yavanyavangiyemo umuti bikekwa ko ari wo wamuhitanye.

Dore amabaruwa bivugwa ko uwiyahuye yasize yanditse:




source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/burera-birakekwa-ko-umwalimu-yiyahuye-biturutse-ku-makimbirane-yari-afitanye-n-umugore-we
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)