Barasaba ko gushyira amatara ku mihanda byihutishwa kuko byakumira ubujura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Gahunda yo gushyira amatara ku mihanda izakemura ubujura bwitwikiriye umwijima
Gahunda yo gushyira amatara ku mihanda izakemura ubujura bwitwikiriye umwijima

Uwitwa Manishimwe Eric, aganira na Kigali Today yagize ati: “Abo bajura wagira ngo ni imirimo bihangiye! Bitwikira ijoro bakigabiza imihanda imwe n'imwe, bagategera abantu ahatabona bakabambura. Yaba ufite telefoni ntibayimusigira, ufite amafaranga ntibayamusigira. Umuntu aba yiriwe ashakisha ikimutunga, niba wibeteshereje nk'agafu k'ibigori, wagira ngo uratashye ugashyiriye abo wasize mu rugo bakabikwamburira mu nzira. Abo bajura barakwiba ku buryo nta kintu na kimwe bagusigira”.

Mukamana Immaculata yagize ati: “Ni abantu b'abashomeri b'imburamukoro birirwa bifashe mu mifuka bategereje ko bwira ngo bakore ayo mabi, ntibashobora gushakisha ibizima bakora ngo barye ibyo bavunikiye. Hari n'ubwo usanga bakoze uudutsiko uretse kwambura ku ngufu hari n'abo bashukashuka bikarangiye babambuye. Urabona nk'uyu muhanda wa kaburimbo ugana mu Kinigi hari igice kinini kitagira amatara, kandi hari abantu benshi bawunyuramo bavuye gukorera udufaranga mu mujyi batashye; abo bajura rero bikinga nko mu myaka ihinze ku ruhande, akaba yakururira umuntu no mu bigori cyangwa amasaka ntihagire umenya icyabaye. Ntiwamushaka ngo umubone, ni ikibazo kidukomereye twifuza ko cyigwaho aba bajura batuzengereje bagakurwa muri iyi mihanda”.

Gushyira amatara ku mihanda(Eclairage publique/public lights) biri mu byo bifuza ko byakongerwamo imbaraga, kugira ngo nibura bitume abakora ubwo bujura bacika intege.

Yagize ati: “Ubundi abasambo igihe cyose bitwikira umwijima, ariko umuntu ugenda mu muhanda mu masaha y'ijoro amatara yaka nta mujura wapfa guhirahira ngo amwambure. Kuko yajya kubikora wamubonye kare, wateguye uko umurwanya cyangwa ukundi kuntu ubyitwaramo. Dukeneye ko iyi mihanda ishyirwaho amatara azajya atuma tuyigendamo tudafite imitima ihagaze”.

Mu ngengo y'imari y'uyu mwaka wa 2020-2021 imihanda itatu ireshya na Km 23,4 izashyirwaho amatara. Iyo mihanda ni uva Muhoza-Kinigi ahazakorwa Km 13,7 umuhanda Muhoza-Nyakinama ahazakorwa Km 2,4 n'umuhanda Muhoza-Cyanika Km 7,3.

Nuwumuremyi Jeannine, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze yagize ati: “Iyi mihanda igiye gushyirwaho amatara muri gahunda ya vuba cyane, kuko bitazarenza muri Nyakanga 2021. Ni igikorwa twitezeho kunganira izindi gahunda twashyizeho zituma umutekano w'Abanyarwanda ubungabungwa.

Uyu muyobozi yongeraho ko mu gihe gahunda yo gukwirakwiza amatara ku mihanda yo hirya no hino igikorwa, bagiye kongera amarondo, azajya yibanda ku kugenzura imihanda itagira amatara, bigakorwa kenshi gashoboka mu masaha y'ijoro.

Benshi mu baturage basanga gahunda yo gushyira amatara ku mihanda ikwiye kwihutishwa, kuko ari igisubizo kirambye cy'umutekano w'abayigendamo cyane cyane mu masaha y'ijoro, bikaba byakunganira n'abakora amarondo y'umwuga badasiba kurara bazenguruka ibice byose bunganira abashinzwe umutekano, mu kugenzura no guhashya ababa bashaka kwambura abaturage cyangwa kubabuza umudendezo.




source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/Barasaba-ko-gushyira-amatara-ku-mihanda-byihutishwa-kuko-byakumira-ubujura
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)