Abunzi bacyuye igihe bagiye gukomeza gukora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari mu gikorwa cyo gushyikiriza abunzi 513 bo mu Karere ka Huye amagare bemerewe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, nk'inyoroshyangendo
muri uyu murimo w'ubukorerabushake batangiye gukora mu myaka 15 ushize.

Minisitiri Busingye yavuze ko ubundi, abunzi bashoje manda zabo mu mpera z'ukwezi kwa Nyakanga 2020, ariko kwirinda icyorezo cya Coronavirus bituma amatora ataba.

Ati "Twararebye tubona kwegeranya abaturage mu gihugu cyose ngo bajye mu matora, bishobora gutuma Coronavirus ikwirakwira. Twasanze ibyiza ari uko twajya mu nteko ishinga amategeko, tugasaba ko amategeko avugururwa, abunzi bari mu kazi manda yabo bakayikomeza, noneho igihe igihugu kizabona ko amatora ashoboka, tugatora abandi."

Kuri ubu ngo bari gukora ku buryo mu cyumweru kimwe iri tegeko ryaba ryabonetse, bityo abunzi bakongera bakabasha gukora.

Yabasabye abunzi basanzwe bakora uyu murimo ko igihe Coronavirus izaba yavuye mu nzira bazongera bakiyamamaza, kugira ngo bakomeze uyu murimo ufite akamaro kanini mu butabera bw'u Rwanda.

Yagize ati "Muzongere mwitoreshe, abaturage bongere babatore, kuko kuba umwunzi ushobora kubitorerwa imyaka y'ubuzima bwawe bwose."

Mu Rwanda hose hari abunzi barenga ibihumbi 17. Naho mu Karere ka Huye, mu mpera z'umwaka w'ingengo y'imari 2019-2020, hari abunzi 628, kuri 637 bagombye kuba bafite.




source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/abunzi-bacyuye-igihe-bagiye-gukomeza-gukora
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)