Biragoye kwiyumvisha icyatumye umugabo afungira umugore we mu kazu imyaka ine yose #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore wamenyekanye ku mazina ya Gladys ubu ari kwitabwaho mu bitaro bya Orerokpe muri Leta ya Delta mu gihugu cya Nigeria nyuma yo kumara imyaka ine umugabo we yaramufungiye mu kazu yubatse mu cyumba.

Guverineri Harrison wahishuye iri banga nyuma y'uko nawe abibwiwe n'umuturage, yabwiye BBC uko uyu mugabo yafungiranye umugore we mu gace batuyemo mu buryo bubi cyane amushinja kuba umupfumu.

Gladys yatabawe kuri uyu wa gatatu aho yabaga afunze ari naho akorera ibyo mu mubwiherero, ni mugihe kandi yahabwaga agace k'umugati ku munsi kugira ngo adapfa gusa.

Harrison akomeza avuga ko Gladys afite abana umunani, batatu muri bo bari bafunganwe mu kazu ko mu cyumba.

Ati:' Yitwa Gladys ni uwo mu bwoko bwa Ozoro muri Leta ya Delta, afite imyaka 40 cyangwa irenga, kugeza ubu ntabasha kuvuga, twamujyanye ku bitaro, kugeza ubu umugabo we ari kuri station ya Polisi'

Harrison akomeza atangaza ko abana be batatu bari bafunganwe, ubu bari kwitabwaho na Minisiteri ishinzwe umuryango kuko nabo bari bakiri bato, amakuru avuga ko aho uyu mugore nawe ari kuvurirwa, ubuzima buri kugenda bugaruka, iperereza rikaba ryatangiye ku mugabo we aho afungiye kuri Polisi.

Bwana Onome Umukoro, Umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Delta yatangarije BBC ko uyu mugore Gladys ari kwitabwaho, mu gihe hatangiye iperereza, umugabo we akavuga ko Gladys yari afite ibibazo byo mu mutwe bikomoka ku bupfumu, akavuga ko yagerageje kumuzanira abavuzi benshi ba gakondo ngo bamuvure ariko bikananirana,

Yongeraho ko yamusubije mu muryango akomokamo bakamwanga, agafata icyemezo cyo kumugarura  iwe akamwubakira akazu amufungiramo, ngo nibwo buryo yari gushobora kuguma kwihanganira kubana nawe.



Source : https://impanuro.rw/2020/11/22/biragoye-kwiyumvisha-icyatumye-umugabo-afungira-umugore-we-mu-kazu-imyaka-ine-yose/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)