Rubavu: Polisi yacakiye umukobwa ukekwaho gukwirakwiza urumogi yigize umunyeshuri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo 2020, Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Gihonga yacakiye Umulisa Josiane w'imyaka 25. Bivugwa ko Abapolisi bamufashe yambaye umwambaro w'ishuri ndetse afite igikapu kirimo ibitabo n'udupfunyika 1000 tw'urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Umulisa yari yambaye umwambaro w'abanyeshuri ndetse yari afite igikapu kirimo ibitabo mu rwego rwo kwiyoberanya ngo bagire ngo ni umunyeshuri. Yagize ati :

'Ubundi Umulisa akomoka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ninaho avuga ko uwamutumye urwo rumogi atuye. Avuga ko ariho yavuye aza kuvana urumogi mu Karere ka Rubavu, aje kuruhabwa n'undi muntu adashaka gusobanura. Yari yiyoberanyije nk'umunyeshuri nyamara amaze gufatwa twasanze nta n'ibyangombwa afite bigaragaza ko ari umunyeshuri ndetse n'ibye bwite ntabyo afite.'

CIP Karekezi yavuze ko kugira ngo Umulisa afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n'umumotari wari umutwaye kuri moto. Ati:

'Umumotari wo muri Busasamana yatanze amakuru nyuma yo gutegwa n'uriya mukobwa ariko yamureba akabona afite ubwoba. Umumotari yahise ashaka uko abimenyesha abapolisi nabo batega iyo moto, ibagezeho barayihagarika basaka uwo mukobwa.'

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yashimiye umumotari watanze amakuru, aboneraho gushimira abamotari uruhare bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibyaha. 

CIP Karekezi yakanguriye abantu kureka ibyaha ariko cyane cyane kureka ibiyobyabwenge kuko amayeri yose barimo gukoresha agenda atahurwa. Yabakanguriye gushaka indi mirimo bakora bakiteza imbere kuko ibiyobyabwenge ntacyo bizabagezaho uretse gufatwa bagafungwa ndetse bagahomba ibyo baba babishoyemo. 


Ukekwaho gukwirakwiza urumogi Umulisa yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana kugira ngo hatangire iperereza. 

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).
Src:RNP



Source : https://impanuro.rw/2020/11/22/rubavu-polisi-yacakiye-umukobwa-ukekwaho-gukwirakwiza-urumogi-yigize-umunyeshuri/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)