Uwahoze ari umugore wa Katauti, yasobanuye impamvu umugabo uje mu buzima adapfa kubuvamo byoroshye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa Filime muri Tanzania, Irene Uwoya wamenyekanye nka Oprah, yavuze ko ibanga agendana rituma umugabo bahuye adapfa kumuvaho, ari uburyo ateguramo amafunguro.

Avuga ko mu gihe ari mu rukundo n'umugabo atapfa kumuvamo byoroshye bitewe n'uburyo ateguramo amafunguro, kandi ngo burya umugabo aba ashaka amafunguro ameze neza.

Aganira na Amani, yavuze ko ikintu cyonyine gituma yumva ari umugore uhamye, ari mu gikoni.

Yagize ati"uku kuboko kwanjye mu gikoni ndakubwiza ukuri ni ntagereranywa. Ni cyo kintu niyiziho. Nagutekeye kugira ngo uzave mu bwami bwanjye biragoye. Gusa na none ikintu kiranga umugore ni uguteka neza."

Irene Uwoya uvuga ibi amaze gukora ubukwe inshuro 3, yashakanye na nyakwigendera Ndikumana Hamadi Katauti wanabaye kapiteni w'Amavubi, babanye 2008 batandukana 2013 bafitanye umwana w'umuhungu Krish, muri 2017 yakoze ubukwe n'umuhanzi wo muri Tanzania, Abdulaaziz Chande uzwi nka Doga Janja batandukanye muri 2018, umwaka ushize na bwo akaba yarashatse umugabo wa 3.

Ngo igikoni ni ryo banga rye ku bagabo
Oprah n'umuhungu yabyaranye na Katauti



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uwahoze-ari-umugore-wa-katauti-yasobanuye-impamvu-umugabo-uje-mu-buzima-adapfa-kubuvamo-byoroshye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)