Kureka Nyabingi nkayoboka ibitaro ni byo byankijije indwara yo mu mutwe - Ubuhamya bwa Rutihohora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Jean Damascene Rutihohora wavuriwe indwara yo mu mutwe u bitaro bya Butaro
Jean Damascene Rutihohora wavuriwe indwara yo mu mutwe u bitaro bya Butaro

Uwo mugabo aganira na Kigali Today kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Ukwakira mu gihe isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bwo mu mutwe, yashimiye uburyo ibitaro bya Butaro ku bufatanye na Parteners in Health (Inshuti mu Buzima) bamuvuye uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye imyaka ikabakaba 20.
Mu buhamya bwe uwo mugabo avuga ko yafashwe mu mwaka wa 2000, uburwayi butangira akora ibikorwa bigayitse by'umuntu adafite ubwenge nyuma yuko yari afite ibyo yise Abagirwa ba Nyabingi mu rugo rwe, aho ngo bamutezaga amadayimoni.

Ngo mu kumurinda gukomeretsa abantu no kwangiza ibintu byabaga bimwegereye, ngo bashatse icyuma yise “imihama” bakimwambika mu maboko aho yamaze imyaka ibiri aziritse.

Agira ati Muri 2000 nibwo nafashwe n'uburwayi bwo mu mutwe, abantu batangira kumpunga ngo ntabagirira nabi. Bampaye akato gakomeye banyita umusazi, kubera ibikorwa bibi nakoraga bageze aho bacurisha imihama barayinyambika.

Arongera ati “Nari umuntu wari warabaswe n'imyemerere mibi, aho nari ntunze Dayimoni mu rugo ibyo bitaga indaro yabagamo abagirwa ba Nyabingi, dore ko muri aka gace byari nk'umuco, muri ubwo burwayi bakajyana mu bapfumu kugeza ubwo bagiye no kumvuriza muri Uganda.

Ngo bakimugeza mu bapfumu muri Uganda ngo ubwo burwayi aho koroha bwiyongeraga umunsi ku wundi, ndetse ngo babonye ko uburwayi bukomeye bamujyana mu itorero rimwe mu matorero akorera mu Rwanda ngo asengerwe ariko biba iby'ubusa.

Agira ati “Ubwo banjyanaga muri rimwe mu matorero yo mu Rwanda kunsengera, narize cyane ndakutura bigeze ku munsi wo kubatizwa birongera birapfata no kubatizwa biranga”.

Uwo mugabo avuga ko umunsi umwe yabonye agahenge afata ya madayimoni yari atunze arayatwika ati “Izo Dayimoni zakomeje kumfata zinkoresha ibikorwa bibi umunsi umwe bimpa agahenge ndabitwika, mu muryango wose ninjye wari umukirisitu njyenyine abandi basengaga Nyabingi, bakajya bambwira ngo impamvu y'ubwo burwayi nuko nanze Nyabingi nkaba umukirisitu ngo niyo mpamvu babinteza”.

Nyuma y'ibyo bibazo byose yanyuzemo ngo yabonye agahenge ubwo yagezwaga kwa muganda mu Bitaro bya Butaro, aho ngo bakurikiranye ubwo burwayi barabuvura kugeza ubu akaba yishimira ko yakize.

Ati “Ndashimira byimazeyo ibitaro bya Butaro byangaruriye ubuzima nyuma yuko nari naramaze kwiheba no kwiyanga, aho natangiriye ku binini byinshi ubu nkaba ngeze ku kamanyu kamwe ko kurya ku mugoroba”.

Aragira inama abantu barwarira mu rugo bagakomeza kwisunga abapfumu n'indi myemerere mibi, aho abasaba kugana ibitaro bakavurwa nk'uko nawe yagaruye icyizere cy'ubuzima abikesha ubuvuzi.

Ati “Inama nagira abafite abarwayi bo mu mutwe batarajya kwa muganga, ni ukubabwira ko bafata abarwayi babo bakabajyana kwa muganga bagafata imiti kuko uburwayi bwo mu mutwe iyo buje buratungurana, aho umurwayi yumva afite imbaraga z'umurengera, ariko mu gihe aganye ibitaro uburwayi bwo mu mutwe buracogora akaba umuntu nk'abandi, ubu ndakorarera urugo rwanjye nduteza imbere”.

Mbarimombazi Celestin w'imyaka 35 nawe ni umwe mu bivuriza mu bitaro bya Butaro aho yunze murya mugenzi we ashimangira ko kwegerezwa ubuvuzi ariyo mvano yo gukira uburwayi bwo mu mutwe yavukanye.

Mbarimombazi kandi avuga ko kuba ubuvuzi bwarabegereye kugera ubwo n'abajyanama b'ubuzima bamusanga mu ngo bamwibutsa uko imiti igomba gufatwa byatumye uburwayi bwe bworoha.

Ubuzima bwo mu mutwe ni kimwe mu byo Partners in Health yibandaho mu kuzamura ibipimo by'ubuzima mu duce bakoreramo, dore ko buri kigo Nderabuzimo mu karere ka Burera hari umuforomo wabyize ukurikirana indwara zo mu mutwe nk'uko bivugwa na Dr Shyirambere Cyprien Uhagarariye Ibikorwa by'Ubuvuzi muri Partners in Health mu karere ka Burera.

Aremeza ko buri kwezi mu Ibitaro bya Butaro hamwe n'ibigo Nderabuzima 19 bikorera muri ako karere byakira abantu bagera ku 2000 buri kwezi baza kwivuza indwara zo mu mutwe aho usanga inyinshi ari izifitanye isano n'agahinda gakabije (depression), igicuri, gutakaza ubwenge bigaragazwa no kwirukanka ku gasozi no kwitwara bidasanzwe n'izindi.

Dr Shyirambere akomeza abivuga, impamvu zitera ukwiyongera kw'izo ndwara zo mu mutwe harimo ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, amakimbirane yo mu miryango, imyemerere gakondo aho bamwe bumva ko ari amarozi ndetse n'abatekereza ko ari amadayimoni.

Gukorana na Partners in Health ngo byafashije cyane kuzamura igipimo cy'ubuvuzi mu karere ka Burera aho imyumvire igenda izamuka mu baturage aho baretse imyumbire yo gufata uburwayi bwo mu mutwe nk'amarozi cyangwa amadayimoni nk'uko byemezwa n'Uhagarariye ibikorwa by'ubuvuzi mu Bitaro bya Butaro Dr Aimé Patrick Ntihabose.

Ibitaro bya Butaro byubatse mu karere ka Burera, bifite umwihariko wo kuvura Kanseri ariko bikita no ku buvuzi bw'indwara zitandukanye zirimo n'izo mu mutwe aho ubwo buvuzi bwamaze kugezwa no mu Bigo nderabuzima, aho byose bikorwa ku bufatanye na Partners In Health, Umuryango ufasha ibikorwa by'ubuzima ukorera mu bihugu bitandukanye ku isi.




source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/kureka-nyabingi-nkayoboka-ibitaro-ni-byo-byankijije-indwara-yo-mu-mutwe-ubuhamya-bwa-rutihohora
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)