Obama ukina ari umuhungu wa Bushombe na Kankwanzi mu Runana, avuga ko atazibagirwa umunsi bari bagiye gukina agace kagombaga gutwara iminota 15 bigatwara isaha irenga bitewe n'uko yavugaga ibintu bitandukanye n'ibyo yahawe(kurasa imbogo). Yarishimye amenye ko agiye gukina ari umwana wabo.
Amazina yitwa Gihana Bruce, ubu afite imyaka 14. Ni bucura mu muryango w'abana 4 akaba yiga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye kuri Kigali Christian School.
Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko mu buzima busanzwe abantu bajya bibeshya ko ari umwana wa Bushombe na Kankwanzi, ndetse abenshi bakunda kumubaza amakuru yabo bazi ko ari bo babyeyi be.
Ngo iyo abibajijwe kubisobanura biramugora cyane kuko ngo abantu bo baba bumva ari byo atari ikinamico.
Yakomeje avuga ko ku munsi wa mbere ari nabwo yahise aba umwana wa Bushombe na Kankwanzi byamugoye ndetse yari afite ubwoba bwinshi.
Ati'nari mfite ubwoba bwinshi, nta n'ubwo nari nziko aribo tugiye gukorana, numva ari ibintu by'ikinamico nta n'amafaranga arimo, ariko kuko bamazemo igihe bagenda bakumenyereza. Gusa narishimye menye ko ngiye gukina ari umwana wa Bushombe na Kankwanzi."
Bushombe na Kankwanzi ngo ni abantu beza bakunda kuganira kandi bagasetsa cyane ndetse bakagira abantu inama z'ubaka.
Avuga ko ikintu yibuka cy'agashya yakoreye Bushombe na Kankwanzi bagitangira gukinana, ari ukurasa imbogo(kuvuga ibiterekeranye n'ibyo yahawe).
Bwa mbere yinjira mu Runana akaba yari afite imyaka icumi, yajyanywe na Honorine ukina ari umukozi wa Shyaka na Muganga Devotha.
Reba hano ikiganiro kirambuye na Obama wo mu runana
Source : http://isimbi.rw/sinema/umuhungu-wa-bushombe-na-kankwanzi-obama-yavuze-agashya-yabakoreye