Umugabo yatawe muri yombi azira gutwara abana bato 9 ku igare mu buryo buteye agahinda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Malawi hari kuvugwa inkuru yu mugabo witwa Mavuto Mussa w'imyaka 40 wo mu cyaro cyitwa Mbenje mu karere ka Nsanje aho yatawe muri yombi azira gutwara abana 9 ku igare byashoboraga gushyira mu kaga ubuzima bwabo.

Uyu mugabo waciye ibintu hirya no hino,yafashwe na polisi ubwo yari ajyanye aba bana ku ishuri ariko abahetse icyarimwe uko ari 9.

Mu butumwa Polisi yo muri Malawi yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo,yavuze ko yataye muri yombi uyu mugabo ngo imuhate ibibazo.

Uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y'amashusho yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga zo muri iki gihugu,ubwo yari atwaye aba bana 9 abajyanye ku ishuri.Uyu mugabo yari ajyanye aba bana ku kigo cy'inshuke cya St Joseph Nursery School giherereye ahitwa Bangula muri Nsanje.



Source : https://impanuro.rw/2020/10/25/umugabo-yatawe-muri-yombi-azira-gutwara-abana-bato-9-ku-igare-mu-buryo-buteye-agahinda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)