Gusubira ku ishuri: Ihurizo ku banyeshuri babonye imirimo ibaha amafaranga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Dr. Ndayambaje Irénée uyobora REB asaba ko habaho ubufatanye bw
Dr. Ndayambaje Irénée uyobora REB asaba ko habaho ubufatanye bw'inzego zitandukanye ndetse n'ababyeyi mu gusubiza abana ku ishuri

Valerie Nyirabazayire wo mu Karere ka Musanze, yagize ati: “Umukobwa wanjye yari agize imyaka 16, yari ageze mu wa gatatu w'amashuri yisumbuye, ubu yagiye i Kigali afite aho arera umwana bakamuhemba. Sinzi ko azankundira gusubira ku ishuri, kuko ubu abona amafaranga bamuha ari bwo buzima bwe”.

Mu turere dukora ubuhinzi bw'icyayi, abana bamwe bagiye bajya gukora ibiraka mu mirima y'icyayi, kuri ubu bamenyereye gukorera amafaranga. Havugimana Jean Damascene, umuturage wo mu Karere ka Rusizi yagize ati: “Hano muri Gisakura abana bafite nk'imyaka 12 kuzamura bagiye babona ibiraka mu mirima y'icyayi. Mbona wenda kuko batigaga ntacyo byari bitwaye, kuko hari ubwo biba ngombwa ko bunganira ababyeyi, ikibazo ni ukuzabavana mu cyayi ngo ubasubije mu ishuri. Aha bizasaba imbaraga za Leta”.

Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Uburezi (REB), Ndayambaje Irénée, yabwiye Kigali Today ko ikibazo cy'abana bagiye bajya mu mirimo inyuranye muri iki gihe cya Covid-19 bakizi, ariko ko hari ingamba zo kugira ngo bose bazasubire kwiga, mu gihe ibyiciro by'amashuri yabo bizaba bitangiye.

Agira ati “Twese nka MINEDUC ndetse n'abafatanyabikorwa n'abandi baturage barabibona, hari abana bari hirya no hino mu mirimo inyuranye, ibi bikaba byaratewe n'uko abanyeshuri bamaze igihe kinini bari mu rugo, kubera Covid-19. Icyo twifuza ni uko mu gihe amashuri azaba atangiye, bose bagaruka bakiga”.

Yakomeje avuga ko bisaba imbaraga kugira ngo umwana watangiye gukorera amafaranga yongere agire umutima wo gusubira mu ishuri. Ikigo cy'Igihugu cy'Uburezi (REB) cyatangiye ubukangurambaga, aho bashishikariza abafatanyabikorwa mu burezi, abayobozi mu nzego zinyuranye, ibitangazamakuru n'ababyeyi, gufatanya muri iki gikorwa, bamenyekanisha ingengabihe y'amashuri yatanzwe, kugira ngo uwo bireba wese abyubahirize.

Avuga ko abarimu bo bamaze kwitegura itangira ry'amashuri, bareba uburyo bazasubiza abana ku gipimo bakwiye kuba bariho, cyane ko n'ubundi abana bose baba basanzwe batari ku kigero kimwe, mwalimu aba afite uko afasha buri mwana.

Ibi bazabifashwamo n'ubumenyi bafite bize mu ishuri nderabarezi, ndetse n'amahugurwa REB n'abafatanyabikorwa bazakomeza kubaha ku bijyanye no kugarura ku murongo abana bari bamaze igihe batiga (Remedial Strategies), kandi ntawe utaye umwanya.

Ku babyeyi bagiye bashora abana babo mu mirimo kubera amaburakindi, Ndayambaje uyobora REB yabasabye ko batagurana amafaranga make abana babaha n'ishuri rizababeshaho ubuzima bwose.

Yagize ati: “Kwiga ni uburenganzira bw'umwana. Amafaranga make cyane umwana yazana uyu munsi, yazikuba inshuro nyinshi mu gihe yaba yararangije kwiga, yinjira ku isoko ry'umurimo ashobora guhangana kugera ku isoko mpuzamahanga. Ababyeyi bazigomwe nk'uko basanzwe babigenza, ariko barebe kure h'abana babo”.

Mbere ya Covid-19, abana bagera kuri 98% by'abana bagomba kwiga, bari bari mu mashuri. Gusa ngo kubera Covid-19, abana bata ishuri bashobora kuziyongera, Minisiteri y'Uburezi ikazamenya neza ikigero cyabo mu gihe abanyeshuri bose bazaba bamaze kugera ku ishuri.

Reba HANO ingengabihe y'uko amashuri azatangira.

Inkuru bijyanye:

MINEDUC yatangaje uko ingendo zo gusubira ku ishuri ku biga bacumbikirwa zizakurikirana




source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/gusubira-ku-ishuri-ihurizo-ku-banyeshuri-babonye-imirimo-ibaha-amafaranga
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)