
Abbas Hameed ni umusirikare washinze minisiteri y'ivugabutumwa 'Hameed Christian Ministries'. Yabaye umunyamerika kubw'amasezerano muri 2011 ariko yavukiye muri Irake. Yabonye Imana ku buryo bukomeye mu kazi ke ka buri munsi, haba mu ntambara, mu bitero by'abiyahuzi, mu bihe by'umubabaro n'ahandi. Nyuma yuko Imana yamurokoye mu rupfu inshuro nyinshi, yaje ku mwiyereka biciye mu gusoma Bibiliya buri munsi, nyuma yakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwe.
Christianity Today nkuko yabyanditse muri 2017, Dore imvano y'amashimwe ya Abbas wiyeguriye ivugabutumwa ku isi by'umwihariko mu basirikare:
Nakuriye muri Irake nkaba ndi uwa gatatu mu bavandimwe umunani. Umuryango wanjye ntiwari usanzwe. Mama yari Umuyisilamu, naho papa we yari Umugatulika. Ntabwo bigeze baduhatira kwinjira mu idini iryo ari ryo ryose , ntabwo bigeze bita cyane ku bijyanye n'amadini. Data yari umucuruzi ukize, ku buryo twabanaga neza kandi twari dutuye mu nzu nziza nini. Navuga ko twahawe imigisha myinshi, twari dufite umukozi wo mu rugo twari dutunze n'intama zirenga 250.
Igihe nari mfite imyaka umunani, ubucuruzi bwa papa bwatangiye guhura n'ibibazo. Kubera guhangayikishwa n'akazi ke, byatumye mbaho ntakibona amahirwe yo kuba hafi ya papa. Yatangiye kunywa inzoga no kwifatanya n'abanyangeso mbi. Nyuma yumwaka umwe, yagiye agirana ibibazo n'abapolisi buri gihe. Ibyo byatumye ajya muri gereza inshuro zigera kuri 20.
Bwa nyuma ajya muri gereza byari biturutse ku kuba guverinoma yaramenye ko atarangije imyaka itatu yagombaga gukora mu gisirikare cya Irake. Mu gihe cy'intambara ya Irani na Irake, yakozemo umwaka umwe nyuma yaho arihungira.
Nk'igihano rero yahawe, yakatiwe umwaka umwe muri gereza, aho yari afungiye ahantu habi cyane: Hari mu mwijima munsi y'ubutaka, yahabwaga iminota ibiri yonyine yo kuzamuka hejuru buri munsi. Nta bwogero bwari aho, kandi ibiryo n'amazi byari bike cyane. Yarababajwe cyane, nibwo yigiriye inama yo gutakambira Imana. Yatangiye kwiyegurira Imana kandi rwose umutima wa papa warahindutse cyane ku buryo bugaragara.
Ubwo yafungurwaga, umuryango wanjye wabonye itandukaniro rinini hagati yuko yari mbere na nyuma yo kuva muri gereza. Yahindutse umunyamwete cyane, arangwa no kutikunda. Papa yabaye umugabo uhorana ibyishimo.
Nk'urugero, nyuma y'icyumweru kimwe arekuwe , twajyanye guhaha imyenda. Twahuye n'umugabo wambaye imyenda yatanyaguritse kandi utagira aho aba. Papa yamugiriye impuhwe cyane yiyambura imyenda ye, arayimuha. Ati: "Akeneye iyi myenda kundusha." Naguye mu kantu kubera ubuntu yagiriye uwo mugabo. Nibwo nahise menya ko ubuzima bwa papa koko bwahindutse burundu.
Nyuma y'ibyo byose byabaye, nabajije Imana bucece niba koko ibaho. Ndasenga nti: "Nyamuneka ntumpane nkuko wabikoze kuri papa, ariko rwose umfashe kuba umugabo mwiza kandi ushaka mu maso hawe."
Uko Imana yandokoye mu gitero cy'ubwiyahuzi!
Mfite imyaka 19, narangije amahugurwa nasabwaga mu ishuri ry'igipolisi rya Irake. Naherutse nariyandikishije gukora imyaka itanu, ariko ku byangombwa byanjye by'akazi, barabihinduye banyandikira ko nzakora imyaka 25. Narababaye cyane ariko ntacyo nashoboraga kubikoraho kuko natinyaga ko nshobora kuzicwa na leta.
Muri Werurwe 2003, papa yarankanguye ansaba ko nakwifatanya n'abasirikare b'Abanyamerika bateye Irake. Kubera ko umuryango wanjye wahoraga wubaha cyane Abanyamerika, nahisemo kujya i Tikrit njya mu gipolisi cya Amerika. Nakoraga nk'umukozi ushinzwe umutekano kuri sitasiyo ya polisi kandi nkaba n'umusemuzi, kubera ko nari nzi icyarabu n'icyongereza.
Nyuma y'amezi make, abarimu bo mu gipolisi cya gisirikare cyo muri Amerika baje gushaka abapolisi bo muri Irake, kandi nari mu bari mu myitozo. Nari nishimye cyane kuko iyo yari inzira yanjye yo kuva mu gipolisi cya Irake, nishimiye ko ngiye gukorana n' Amerika.
Mu mpeshyi ya 2005, twakanguwe igitaraganya n'ibyo twakekaga ko ari umutingito. Inyubako twarimo yatarigise ubwo twumvaga igisasu kinini giturika. Liyetona wacu yahise atwohereza mu gace katarimo abasirikare, nshingwa kuyobora ibinyabiziga no kugenzura ibinyabiziga byose byakekwaga. Nyuma y'iminota 15, imodoka imwe yaje mu cyerekezo cyanjye, ndayihagarika iranga ikomeza kuza insanga.
Nari niteguye kurasa umushoferi nko muri metero 15, aba yiturikirijeho igisasu. Mba ntumbagiye mu kirere, ngwa hasi, maze nandara ngana ku ruhande. Abandi basirikare barasa aho nari mperereye. Maze kuzanzamuka nirebye ku mubiri wanjye ngo ndebe ibikomere mfite, natunguwe no kubona nkiri muzima, nta maguru navunitse, nta bice by'umubiri nabuze, cyangwa wenda ngo mbe nahiye. Nari mfite igikomere kimwe gusa kuruhande rw'ivi.
Icyakora mu mutwe wanjye numvaga nk'itewe ubwoba n'umuvuduko w'igisasu numvise, kandi natangajwe no kubona mpagurutse bikemera. Narebye hirya no hino, mbona wa mwiyahuzi yacitse amaguru. Byari ibintu by'ubugome biteye ubwoba, byari amaraso gusa gusa, umuntu ntiyabona uko abisobanura.
Mu gihe nari ntegereje kujya mu bibitaro kugirango nsuzumwe, natekereje kubyabaye uwo munsi. Numvaga ntashidikanya ko Imana yaremye ijuru n'isi ariyo yakoze ibikomeye ikarokora ubuzima bwanjye.
Igitabo cyahebuje ubuzima bwanjye( Bibiliya)
Muri 2007, nongeye koherezwa muri batayo ya 82 y'ingabo zirwanira mu kirere. Nkimara guhura na Sgt Scott Young, nasanze hari byinshi atandukaniyeho n'abandi. Buri gihe yahoranaga igitabo mu mufuka w'ivi. Igihe cyose twabaga turi mu kiruhuko, nabonaga asoma kandi rwose ibyo bintu byankoze ku mutima.
Scott yambwiye ko iyo yari Bibiliya, maze najye ndiyemeza ntangira kuyisoma umunsi ku munsi. Nakomeje kujya nsubira kureba Scott musobanuza kubyo nabaga nasomye ntumvaga neza. Narishimiye cyane rwose kubona umujyanama nka scott.
Kugira ngo iyi nkuru nziza y'agakiza irusheho kuba igitangaza, Scott ntabwo yari yarateganyijwe koherezwa muri Irake. Ariko kubera umugambi w'Imana utangaje, yoherejwe i Samarra, hanyuma Kompanyi ye ijya gukorera mu gice cy'iwacu. Mbega ukuntu Imana yacu iteye ubwoba!
Igihe abiyahuzi bicaga papa nyuma y'amezi abiri, narakariye Imana, ariko ikomeza kungirira neza binyuze muri Scott. Umunsi umwe, ubwo twari mu butumwa bwa gisirikare, nagiye kwa Scott mubwira ko ntakifuza ku ba njye, kandi ko nta na rimwe nzigera nifuza kongera kuba njye.
Naramubajije nti: "Ni gute nshobora kuba umukristo?"
Scott yambwiye ko ngomba kujya ahantu hatuje maze ngasenga. Yavuze ko nkwiye kubwira Yesu ko nshakaga guhinduka nkaba umukristo. Yavuze ko Yesu azaza akinjira mu buzima bwanjye, kandi ko azampa ibyiringiro byuzuye n'inkomezi. Narasenze rero, nsenga mbikuye ku mutima. Nasabye Yesu kuza mu buzima bwanjye akampindura, kugira ngo nemererwe kuba umwana w'Imana.
Bukeye bwaho, kompanyi yose y'abasirikare yabonye impinduka, nkuko nabonye impinduka ubwo papa yahindukaga . Nari nkeye mu maso hanjye, kandi rwose ntabwo nari nkiri mubi nka mbere. Imana yari yakoze impinduka zikomeye mu buzima bwanjye.
Nyuma y'ibyumweru bibiri, napakiye ibintu byanjye ndahaguruka njya i Bagidade. Ubwo ninjiraga mu gisirikare aho, habayeho amasezerano ku basemuzi, bambwira ko nindamuka maze nibura imyaka ibiri nshobora kwimukira muri Amerika, nkaba umwenegihugu waho. Kandi kubera ko nari maze imyaka irenga ine nkorera igisirikare cy'Amerika, nari nzi ko kuguma muri Irake ari ugushyira ubuzima bwanjye mu kaga
Nkiri i Bagidadi, mama, mushiki wanjye muto, na murumuna wanjye muto baransezeye. Twaganiriye kubyerekeye ejo hazaza, uko bizagenda kuri bo no kuri njye , bari bazi ko batazongera kumbona muri Irake.
Nyuma y'igihe gito mbana na mwarimu n'umuryango we, nimukiye kwa Scott iwe n'umugore we Meagan, i Fayetteville, muri Caroline y'Amajyaruguru. Aho, natangiye kwitabira ibijyanye no kwiga Bibiliya muri 'The Navigators'. Nasabwaga gufata mu mutwe Ibyanditswe, nkabyiga ku buryo bwimbitse, kandi nkabazwa n'abandi mu matsinda.
Mu gihe cy'umwaka umwe nabanye na Scott na Meagan, umubano wanjye na Nyagasani Imana warushijeho gukomera no gutera imbere kurusha uko byahoze mbere.
Uyu munsi, ntuye mu ntara ya Lancaster, muri Pennsylvania, ndi kumwe n'umugore wanjye, umuhungu wacu muto, n'umukobwa wacu aribo Ashe na Grace. Umwaka ushize twahawe umuhamagaro wo gutangira umurimo w'ivugabutumwa ryiza rya Yesu muri 'Hameed Christian Ministries'. Mu gihe mbwiriza ubutumwa bwiza ntanga n'ubuhamya bwanjye mu matorero no mu birindiro bya gisirikare, hamwe no mu itsinda ry'abasirikare mbarizwamo, nshimira Imana kuba yararokoye ubuzima bwanjye, kandi ikanyiyegereza ikampa agakiza nkizera Yesu.
Reba Abbas Hameed washinze minisiteri y'ivugabutumwa 'Hameed Christian Ministries'
Source: ChristianityToday
Daniel@Agakiza.org