Rutahizamu w'umunyarwanda wari mu biganiro na Rayon Sports, Biramahire Abeddy bimvugwa ko yamaze kumvikana na AS Kigali kuzayikinira mu myaka 2 iri imbere.
Uyu mukinnyi ukinira ikipe ya Buildcon FC yo muri Zambia, mu minsi ishize ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko bari mu biganiro na we ndetse ko bigeze kure.
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yumvikanye na Rayon Sports ariko bakamubwirwa ko amafaranga ataraboneka ko yaba yihanganye.
Muri uku kumubwirwa ngo ategereze niho AS Kigali yinjiriye ndetse yo imubwira ko ntabyo gutegereza ahubwo ihita imwishyura akigera mu Rwanda dore ko akiri muri Zambia.
Amakuru avuga ko yemerewe miliyoni 8 agasinya imyaka 2 aho azajya ahembwa ibihumbi 800 by'amafaranga y'u Rwanda ku kwezi.
Biramahire Abeddy yakiniye amakipe nka Police FC na Mukura VS zo mu Rwanda, Club Sfaxien yo muri Tunisie na Buildcon FC yo muri Zambia yakiniraga kugeza uyu munsi.