Umudage ukinira ikipe ya Arsenal mu Bwongereza, Mesut Ozil ari mu gahinda gakomeye nyuma y'uko iyi kipe itamutanze ku rutonde rw'abakinnyi izifashihsha mu mwaka w'imikino wa 2020-2021.
Uyu mukinnyi aheruka kongera amasezerano ye muri Arsenal muri 2018 yamugize umukinnyi uhembwa menshi muri iyi kipe ndetse no mu mateka yayo, aho ahembwa £350,000 ku cyumweru.
Nyuma y'uko Arsenal itangaje abakinnyi 25 izifashisha mu mikino ya shampiyona uyu mwana w'imikino, uyu mukinnnyi yagaragaje ko atishimye na gato kuko atisanze kuri urwo rutonde.
Mu ibaruwa yuzuyemo agahinda kenshi n'umubababaro, yavuze ko imyaka 8 amaze muri Arsenal atayireka ngo igende ityo kuko agomba guharanira uburenganzira bwe akarwanya ibikorwa bya kinyamaswa.
Ati' Ubu ni ubutumwa bukomeye bwo kwandikira abafana ba Arsenal nakiniye imyaka mike ishize. Mbabajwe cyane no kuba ntashyizwe mu bakinnyi bagomba gukina Premier League.
Kuva nakongera amasezerano muri 2018, nabereye umwizerwa iyi kipe nkunda ya Arsenal ariko mbabajwe n'uko yo itabinkoreye. Icyo nabonye ni uko ubudahemuka ari ikintu kigoye muri iyi minsi. Nakomeje kwihangana nizeye ko nzagaruka mu ikipe vuba niyo mpamvu nakomeje guceceka.
Mbere ya Guma mu rugo, nari nishimiye gukorana neza n'umutoza wacu Mikel Arteta. Twari tumeranye neza ndetse navuga ko n'imikinire yanjye yari ku rwego rwo hejuru ariko ubu ibintu byarahindutse ntabwo nemerewe kongera gukinira Arsenal. Ni iki kindi navuga? London haracyari mu rugo, ndacyafite inshuti mu ikipe ndetse ndacyafitanye umubano mwiza n'abafana.
Uko byagenda kose nzakomeza kugerageza amahirwe yanjye kandi sinzemera ko umwaka wanjye wa 8 muri Arsenal urangira nabi gutya. Ndabasezeranya ko uyu mwanzuro wanjye ukomeye utazigera uhinduka. Nzakomeza kwitoza cyane bishoboka kandi uko mbishoboye kose nkoreshe ijwi ryanjye namagana ubunyamaswa mparanire n'ubutabera.'
N'ubwo na mbere bitari bimeze neza, umubano wa Ozil na Arsenal wabaye mubi kurushaho ubwo yangaga ko akatwa umushahara mu gihe cya Coronavirus ubwo amakipe yari yugarijwe n'amikoro atari meza.
Yinjiye muri Arsenal 2013 avuye muri Arsenal, yayikiniye imikino 184 ya shampiyona ayitsindira ibitego bigera kuri 33.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mesut-ozil-mu-ahunda-n-amarira-menshi