Polisi y'u Rwanda iri mu ishami rishinzwe kurwanya ibicuruzwa bya magendu, ku munsi wo kuwa kane tariki ya 22 Ukwakira 2020 , yafashe abaturage bo muri Nyarugenge barimo uwitwa Mizero Eric, Sinumvayabo Louise na Kamariza Jesca. bafatanywe amavuta atujuje ubuziranenge, harimo n'andi atemewe mu Rwanda azwi ku izina rya mukorogo.
Aba baturage bafatiwe mu Ntara y'umugi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo. Nyuma yo gufatwa kwabo, bashatse gutanga ruswa ingana na miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda.
Eric ariwe nyir'ibicuruzwa, yabyiyemereye nawe ubwe, avuga ko yatanze ruswa ingana n'amafaranga millioni imwe, ariko kuko yari afite ibihumbi 850 ahitamo kuba ari byo yaba abahaye. Mu magambo ya Eric yagize ati: 'Twageze muri dépot mbasaba ko twumvikana nkabaha miliyoni imwe, ariko nari mfite ibihumbi 850 mba aribyo mpita mbaha. Ndabisabira imbabazi kuba nagerageje gutanga ruswa maze gufatanwa amavuta ya magendu ndetse na mukorogo bitemewe mu Rwanda.'

Ruswa yatanzwe na Eric ayiha abapolisi bakayanga
Sinumvayabo Louise wafatanwe na Mizero yemeye ko ariwe wajyaga amuzanira ayo mavuta ya mukorogo ariko yanze kuvuga aho yayakuraga n'uko yayinjizaga mu Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda Comissioner of Police( CP) John Bosco Kabera, yashimiye abaturage uburyo bakomeje kugaragaza ko batanga amakuru ku gihe, asaba n'abandi gukomeza gutanga amakuru kugira ngo harwanywe ubucuruzi butemewe ndetse n'ibindi byose nbyagira ingaruka mbi ku buzima bw'abaturage.
Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.
Ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda iyo bifashwe birangizwa. Ni mugihe ingingo ya 199 yo mu mategeko agenga umuryango uhuza ibihugu byo mu Karere k'Iburasirazuba ivuga ko ibicuruzwa bifatiwe mu bucuruzi bwa magendu bifatirwa bigatezwa cyamunara.

Dore aba ni bo polisi yafatanye amavuta ya magendu n'andi atemewe mu Rwanda