Amakipe azakina imikino ya nyuma muri Basketball yamenyekanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Patriots BBC ifite igikombe giheruka irashaka kucyisubiza
Patriots BBC ifite igikombe giheruka irashaka kucyisubiza

Ni imikino yabereye muri Kigali Arena ku wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2020. Mu bagore, ikipe ya IPRC Huye yageze ku mukino wa nyuma itsinze APR BBC amanota 67 kuri 53.

IPRC Huye
IPRC Huye

Nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma bigoranye, bategereje ikipe iva hagati ya The Hoops Rwanda na Ubumwe BBC . Ikipe ya The Hoops Rwanda yageze ku mukino wayo wa nyuma ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma yo gutsinda Ubumwe BBC amanota 69 kuri 53.

The Hoops Rwanda yatsindiwe ku mikino ya nyuma umwaka ushize irashaka gukosora amakosa yakoze icyo gihe
The Hoops Rwanda yatsindiwe ku mikino ya nyuma umwaka ushize irashaka gukosora amakosa yakoze icyo gihe

Mu cyiciro cy'abagabo, ikipe ya REG BBC yageze ku mukino wa nyuma itsinze APR BBC amanota 75 kuri 68. Uyu mukino warebwe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame .

Umukino wa nyuma wa 1/2 wahuje Patriots BBC ifite igikombe giheruka na IPRC Kigali. Uyu mukino warangiye Patriots BBC itsinze IPRC Kigali mu buryo bworoshye amanota 88 kuri 59.

Uko imikino yose yagenze

Abagore:

The Hoops Rwanda 69-53 Ubumwe BBC
REG BBC 75-68 APR BBC

Abagabo :

- REG BBC 75-68 APR BBC
- Patriots BBC 88-59 IPRC Kigali

Gahunda yo kuri uyu wa Gatandatu

Guhatanira umwanya wa Gatatu n'uwa Kane

- Abagore : 10:30: APR BBC vs Ubumwe BBC
Abagabo: 130:00: APR BBC vs IPRC Kigali

Umukino wa nyuma

Abagore :

15:30 : The Hoops Rwanda vs IPRC Huye

Abagabo:

18:00: REG BBC vs Patriots BBC

REG BBC irahura na Patriots BBC yayitwaye igikombe giheruka
REG BBC irahura na Patriots BBC yayitwaye igikombe giheruka

Ikipe izatwara igikombe mu bagabo izahembwa Miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda ikazahagararira u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League . Mu bagore ikipe izatwara igikombe izahabwa Miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda ikazahagararira u Rwanda mu mikino y'akarere ka Gatanu ( Zone 5).




source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/amakipe-azakina-imikino-ya-nyuma-muri-basketball-yamenyekanye
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)