Perezida Kagame yakiriye indahiro z'Abasenateri bashya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yavuze ko yizera ko Abasenateri bashya bazanye ubunararibonye n'amaraso mashya azafasha mu kugera ku ntego igihugu cyiyemeje.

Yibukije Abasenateri ko bahagarariye Abanyarwanda, bakaba bakwiye gukora bazirikana ibyifuzo by'abaturage.

Yavuze ko gukorera u Rwanda bisaba ubwitange mu rwego rwo gukemura ibibazo byugarije u Rwanda ahanini bishingiye ku mateka igihugu cyanyuzemo.

Ati “Kuri twe aho tuva ni kure n'aho tujya ni kure, birumvikana rero ko ibyo twitezweho ari byinshi.”

Perezida Kagame yagaragaje ko muri urwo rugendo hataburamo imbogamizi zaba izo mu gihugu imbere ndetse n'imbogamizi zihuza ibihugu.

Yagaragaje ko hari n'imbogamizi z'icyorezo cya COVID-19, ariko ko atari umwihariko w'u Rwanda, dore ko icyorezo cyageze n'ahandi ku isi, ariko avuga ko u Rwanda n'Abanyarwanda bakomeje gukora ibishoboka byose ngo bahangane n'ingaruka zacyo, ari na ko bakomeza kucyirinda.

Kuba iki cyorezo cyaraje cyiyongera ku bindi bibazo Igihugu gifite, Umukuru w'Igihugu yavuze ko iyo ibibazo bibaye byinshi n'abantu bagomba gukuba inshuro nyinshi imbaraga bakoresha mu guhangana na byo.




source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yakiriye-indahiro-z-abasenateri-bashya
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)