Inyubako nshya twujuje ni igisubizo ku mitangire ya serivise inoze - Mayor Nzamwita #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ni ibiro bigiye kuzura bitwaye miliyari imwe n
Ni ibiro bigiye kuzura bitwaye miliyari imwe n'igice

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke burishimira inyubako nshya y'ibiro by'akarere igiye kuzura, aho ngo igiye kuruhura abakozi b'akarere batagiraga aho batangira serivise hanoze.

Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias yagiranye na Kigali Today, yavuze ko abakozi bari bamaze igihe kinini bakorera mu nyubako itajyanye n'igihe, aho yakoreraga mu cyahoze ari ibiro bya Komini Nyarutovu, ahantu yemeza ko ari hato kandi hatari n'ibikoresho bihagije birimo ubwiherero n'ibindi.

Yagize ati “Icyo iyi nyubako ije gukemura, birumvikana ni ikibazo cya za biro, abakozi ntabwo bagiraga ahantu bakorera kubera ko abenshi bakoreraga ahantu mu cyumba kimwe nta bwisanzure hatameze na neza, ni mu nyubako yahoze ari Komine Nyarutovu nta toilettes, ntaki…, byari ibibazo bikomeye none ubu bigiye gukemuka, serivise zirimo nka Njyanama babonye aho bakorera”.

Uwo muyobozi avuga ko iyo nyubako izaba yuzuye ku itariki 21 Ugushyingo 2020, avuga ko igihe bihaye kitadindiye gusa Rwiyemezamirimo uyubaka byabaye ngombwa ko bamwongereyeho amezi abiri, bitewe n'ibibazo byatejwe na COVID-19. Avuga ko icyo gihe bahaye Rwiyemezamirimo yasabwe kucyubahiriza.

Meya Nzamwita avuga kandi ko nubwo ako karere gasanzwe ku mwanya mwiza mu mitangire ya serivise, aho muri Raporo y'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) mu mitangire ya serivise, Akarere ka Gakenke kari ku mwanya wa gatatu mu turere 30, bazarushaho kunoza serivisi.

Ati “Iyi nyubako ni igisubizo mu mitangire ya serivise inoze, kandi dusanzwe duhagaze neza cyane cyane ko ejo RGB yagaragaje ko Akarere ka Gakenke kari ku mwanya wa gatatu mu bijyanye no gutanga serivise nziza, ubu kuba tubonye inyubako noneho ni akarusho mu kunoza serivise, kugeza ubwo abaturage duha serivise bazadushyira ku mwanya wa mbere”.

Mu bindi byatumye ubuyobozi butekereza kubaka iyo nyubako inogeye imitangire ya serivise, ngo ni n'uburyo bwo gutanga urugero ku baturage biteguye gushora imari mu mujyi wa Gakenke, bubaka inzu zijyanye n'igihe.

Abaturage na bo bagaragarije Kigali Today ko banyotewe no kwakirira serivise muri ibyo biro aho umwe witwa Hategekimana Cyprien, yagize ati “Birashimishije kuba twiyujurije ibiro, ahandi wabonaga bakorera mu nyubako nto kandi zitajyanye n'igihe tugezemo, kandi muri Gakenke turi abantu basobanutse bazi no gukora, iyi nyubako iryoheye ijisho”.

Abayobozi banyuranye basuye iyo nyubako, Rwiyemezamirimo abizeza ko azayibamurikira kuri 21 Ugushyingo 2020
Abayobozi banyuranye basuye iyo nyubako, Rwiyemezamirimo abizeza ko azayibamurikira kuri 21 Ugushyingo 2020

Mugenzi we ati “Biteye ishema kuba natwe Abanyagakenke tubonye inyubako igezweho, wageraga mu tundi turere wareba aho bakirira abantu n'uburyo bakorera mu nyubako nziza ukumva bigukoze ahantu. Abayobozi bacu mu karere tubaziho gucisha bugufi no kutwumva bakadukemurira ibibazo, ubwo babonye aho bakorera heza birarushaho”.

Uwo muyobozi arasaba abaturage kwisanzura muri iyo nyubako agira ati “Icyo twabwira abaturage ni uko iriya nyubako ari iyabo, nibayisanzuremo baze bayihererwemo serivise, cyane cyane ko intego y'akarere kacu ari ugutanga serivise nziza, haba ku karere haba mu mirenge n'ahandi hose hatangirwa serivise. Ni ibiro byubatse neza, nibatugane babyisanzuremo ugize n'ikibazo cyo kutabona serivise atubwire tumufashe”.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/inyubako-nshya-twujuje-ni-igisubizo-ku-mitangire-ya-serivise-inoze-mayor-nzamwita
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)