MINISPORTS yemeye ubusabe bwa FERWAFA yari yasabiye APR FC na AS Kigali azahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ko yahita atangira imyitozo.
Ku wa Mbere w'iki cyumweru ni bwo MINISPORTS yatangaje ko ibikorwa by'imikino byose mu Rwanda bifunguye nyuma y'amezi 6 byarahagaze kubera COVID-19, gusa bakabanza kwerekana ingamba zizabafasha kwirinda icyorezo cya COVID-19 gihangayikishije Isi.
Bimwe mu byo MINISPORTS yamenyesheje amafederasiyo ni uko amakipe mbere yo gutangira imyitozo agomba kubanza kwereka federasiyo ko yujuje ibisabwa ubundi federasiyo ikabasabira uburenganzira muri MINISPORTS.
FERWAFA ikaba yari yandikiye MINISPORTS isabira APR FC na AS Kigali zizahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Champions League na CAF Confederations Cup ko bazireka zigasubukura imyitozo.
Mu ibaruwa yasinyweho n'umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier basubiza iya FERWAFA yo ku wa 14 Nzeri 2020 yasabiraga aya makipe gutangira imyitozo.
Bayisubije ko aya makipe yemerewe gutangira imyitozo ariko FERWAFA ikazakurikirana ko yubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
APR FC yamaze no gupimisha abakinnyi bayo izahagararira u Rwanda muri CAF Champoions League, ni mu gihe AS Kigali izakina CAF Confederations Cup.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/minisports-yahaye-umugisha-ubusabe-bwa-ferwafa