Minisiteri ya Siporo yatangaje imikino kugeza ubu itaremerwa gusubukurwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 30/Nzeri 2020, mu itangazo Minisiteri ya Siporo yasohoye ku mugoroba, yavuze ko ibikorwa bya siporo n'imikino mu makipe byemewe gusubukurwa bibanje kubihererwa uburenganzira bwumvikanweho hagati y'ishyirahamwe rishinzwe umukino na Minisiteri.

Minisiteri yagaragaje imikino kugeza ubu itaremerwa gusubukurwa irimo ko siporo rusange hanze y'Umujyi wa Kigali, Umukino wo koga, inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gym), n'imyito ku makipe y'abatarabigize umwuga bagamije kwishimisha nk'uko bikubiye mu itangazo rikurikira:


Kugeza tariki ya 8 Nyakanga, Siporo zari zarabanje gukomorerwa ni izikorwa abantu bategeranye zirimo iyo kunyonga igare, gutwara imodoka, Tennis, Golf, kugenda n'amaguru (Hiking), imikino ngororamubiri, Cricket, Boxing (Iteramakofe), Imikino Njyarugamba (Karate, Kung Fu, Taekwondo, Judo), Skating, Kumasha, Badminton, Aerobic na Gymnastics.



Source : https://impanuro.rw/2020/10/01/minisiteri-ya-siporo-yatangaje-imikino-kugeza-ubu-itaremerwa-gusubukurwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)