Ibitangaje ku ngona n'inzoka zororerwa i Kigali kwa Richard, aho bazigaburira banazikoraho - VIDEO #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izi nyamaswa zose ariko zororerwa i Kigali mu nzu ndangamurage yitiriwe Richard Kandt, aho zitabwaho n'abantu bazigaburira, bakazikorera isuku rimwe na rimwe bakanazegera bakazikoraho.

Ingona ifite imyaka 8, uruziramire, impiri nini n'impiri y'amahembe, inshira, incarwatsi, ikimata n'izindi nzoka zitandukanye, ni bimwe mu byo uzibonera nusura ingoro ndangamurage yitiriwe Richard Kandt iri mu mujyi wa Kigali rwagati.

Ikinyamakuru UKWEZI twarabasuye, batwereka ubuzima bw'ibi bikururanda, banatubarira inkuru iteye amatsiko y'uko bibaho.

REBA VIDEO IBIGARAGAZA NEZA BYOSE HANO :

Muri iyi ngoro harimo ingona imwe ifite imyaka umunani, byumvikana ko itarakura cyane kuko ubusanzwe ingona ishobora kugira imyaka 100 nk'uko twabisobanuriwe na Umwanzisiwemuremyi Oscar, Umuyobozi w'Agateganyo w'iyi ngoro ari nawe ugaburira iyi ngona kimwe n'inzoka zororewe muri iyi ngoro.

Iyi ngona ayigaburira ayegereye, akayiha amafi kabiri mu cyumweru.

Inzoka zitandukanye ziri muri iyi ngoro zirimo inini zirimo uruziramire, impiri n'insana hakabamo n'intoya nk'inshira, ibano, ikimata, incarwatsi n'izindi. Izi zose zirimo izifite ubumara hakabamo n'izidafite ubumara.

Izifite ubumara zirimo izifite ubukaze cyane nk'insana irya umuntu akaba yahita apfa mu minota itarenze 20. Harimo kandi inzoka imwe muri izi ifite ubumara budashobora kubonerwa umuti kugeza ubu.

Inzoka nini muri izi zigaburirwa imbeba za kizungu zijya kumera nk'udukwavu, izo benshi bakunda kwita amapanya cyangwa sumbirigi. Intoya zigaburirwa imitubu n'uruvu, kandi ibi byose zibihabwa ari bizima kuko mu miterere y'iinzoka idashobora kurya ibintu itiyiciye ubwayo.

Ibigaburirwa ibi bikururanda byose bijyanwa muri iyi ngoro n'umuntu watsindiye isoko ryo kuzajya abigemurayo.

Mu kiganiro cy'amajwi n'amashusho, Umuyobozi w'agateganyo w'iyi ngoro yadusobanuriye byinshi ku mibereho y'ibi bisimba bimenyerewe nk'inyamaswa z'inkazi zidashobora kwegerana n'abantu.

REBA VIDEO IBIGARAGAZA NEZA BYOSE HANO :

Reba amafoto...





Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Ibitangaje-ku-ngona-n-inzoka-zororerwa-i-Kigali-kwa-Richard-aho-bazigaburira-banazikoraho-VIDEO

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)