Bobi Wine yujuje ibisabwa ngo ahatane na Museveni mu matora #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi wa Komisiyo y'Amatora muri Uganda, Simon Byabakama yavuze ko uru rutonde rw'abantu 19 ruzanonosorwa kugeza kuwa 2 Ugushyingo 2020. Bimwe mu byangombwa bya nyuma batanze, birimo imikono y'ababashyigikiye.

Tariki ya 3 n'iya 4 Ugushyingo iyi Komisiyo izasohora urutonde rwa burundu rw'abakandida bemerewe guhatana mu matora.

Mu bakandida bahabwa amahirwe harimo, Perezida Yoweli Kaguta Museven usanzwe ayobora iki gihugu kuva mu mwaka 1986 ahagarariye Ishyaka National Resistance Movement(NRM), Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine uhagarariye ishyaka National Unity Platform(NUP) na Rtd. Lt. Gen. Henry Tumukunde wahoze ayobora Minisiteri y'umutekano ya Uganda uziyamamaza nk'umukandida wigenga.

Mu bandi harimo Patrick Oboi Amuriat w'ishyaka Forum for Democratic Change(FDC), Maj.Gen.Mugisha Muntu wa Alliance for National Transformation, Charles Bbaale w'ishyaka Ecological Party of Uganda (EPU).

Amatora y'Umukuru w'Igihugu muri Uganda azaba muri Mutarama 2021.



Source : https://www.imirasire.rw/?Bobi-Wine-yujuje-ibisabwa-ngo-ahatane-na-Museveni-mu-matora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)