Producer Jay P aratangaza ko yiteguye kujyana mu nkiko umuhanzi Rafiki nyuma y'uko asubiyemo indirimbo yitwa 'Igikobwa' atamuhaye uburenganzira nyamara yaramufashije kuyitunganya.
Mu Ntangiriro z'iki cyumweru nibwo umuhanzi Rafiki yashyize hanze indirimbo yise 'Igikobwa Remix' yari yarakoze mu 2009.
Indirimbo ya mbere yari yaratunganyijwe na producer Jay P wakoze inyinshi mu ndirimbo za Rafiki naho remix itunganywa na Pastor P ikorerwa muri The Music Record ni nabo bumvikanamo.
Nyuma y'iminsi itatu iyi ndirimbo ishyizwe kuri YouTube yaje gukurwaho, Rafiki atangaza ko byakozwe na Producer Jay wakoze iya mbere ngo kuko nta burenganzira yabanje kumwaka ngo ayisubiremo.
Yatangaje ko iyo ndirimbo yayikuje kuri YouTube bitewe n'uko Rafiki atigeze amusaba uburenganzira bwo kuyisubiramo kandi nawe ayifiteho uburenganzira.Ati :
'Iriya ndirimbo nanjye nyifiteho uburenganzira, melodie ni njye wayimuhaye, beat ni njye wayikoze ni ukwirengagiza akazi kaba karakozwe, nanjye nyifiteho uburenganzira (Recording rights).'
Jay P avuga ko Rafiki yari akwiye kubanza kumuvugisha mbere yo gufata iyi indirimbo akayijyana kuyisubiramo kwa Pastor P.Ati:
'Yari kubanza akabimbwira si ngombwa ngo ampe amafaranga. Bari gucururiza ku kazi kanjye. Ntabwo byemewe kugira icyo uhindura ku ndirimbo nakoze utabanje kubimenyesha.'
Jay P yemeza ko bitaza kurangirira kuri YouTube gusa, ahubwo ko ikibazo akigeza muri RBD mu ishami rishizwe ibijyanye n'umutungo w'ubwenge byanarimba akamujyana mu nkiko.Ati:
' Ntabwo byarangiye, ikibazo ndakigeza muri RDB nabishobora aranyishyura, n'ahandi hose yayishyize ndayimuryoza ni biba ngombwa ndamujyana mu nkiko.'

Jay P avuga ko nta muhanzi yakoreye indirimbo wemerewe kuyisubiramo batabyumvikanye