Komite y'inzibacyuho ya Rayon Sports, uretse kunoza ibyo yasabwe na RGB, irimo no gukora ibishoboka byose ngo ibe yasinyisha abakinnyi bari ku rwego ikipe iriho.
Iyi komite iyobowe na Murenzi Abdallah yahawe inshingano nyinshi kandi igomba gukora mu gihe gito kitarenze iminsi 30.
Uyu muyobozi aheretse gutangariza B&B FM ko akurikije ikipe bafite uyu munsi basanze bagomba kongeramo abakinnyi bagera kuri 5.
Amakuru avuga ko muri abo bakinnyi 2 bagomba kuba ari abanyamahanga bakina basatira bafasha iyi kipe kubona ibitego.
Ni mu gihe abandi bakinnyi 3 bagomba kuba ari abanyarwanda harimo abazaba bakina mu bwugarizi cyane ku mpande dore ko basanze bahafite ikibazo.
Iyi komite igifata ikipe ikaba yarahise isinyisha myugariro Niyigena Clement wakiniraga Marines. Kugeza uyu munsi iyi kipe ifite abakinnyi 44, ariko umutoza akaba agomba gutoranyamo abo azakoresha mu mwaka utaha w'imikino wa 2020-2021.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abanyamaanga-2-mu-bakinnyi-5-bashobora-kwinjira-muri-rayon-sports