Uzi uwo uri we mu maso y'Imana? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ujya ufata umwanya wo kwitekerezaho ukisobanukirwa uwo uri we? Waba se uzi uwo uri we muri Kristo Yesu? . Ibi ni ibibazo bishobora kuba bigoranye kubibonera ibisubizo kuri buri wese, ariko nano by'ingenzi. Ni ngombwa ko tugira icyo tubivugaho nk'abakristo kugira ngo twungukirwe muri uru rugendo rugana mu ijuru.

Ibikuranga nibyo bisobanura uwo uri we, harimo imiterere y'ubuzima bwawe ubamo, imikorera yawe n'ibigutandukanya n'abandi. Kwimenya uwo uriwe neza ni ingenzi kuko bizagufasha kudatakaza intumbero yawe, n'umugambi Imana yakuremeye kubamo.

Uri umwana w'Imana

Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana. Yohana 1: 12

Mu buryo busanzwe, benshi muri twe abo turibo bikunze kugaragazwa n'ubwenegihugu( Nationality), aho dukomoka ndetse no mu miryango yacu. Ariko umunsi twemeraga kwakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'Ubugingo bwacu, twabonye umugabane mu muryango wo mu Ijuru, twahindutse abana b'Imana. Kuzirikana ko umuremyi wa byose ari so, niyo ntambwe ya mbere yo kumenya uwo uri we.

Imibiri yacu ni insengero z'Umwuka Wera, nkuko intumwa Pawulo yabyandikiye 1Abakolinto 6: 19-20 'Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z'Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge, Kuko mwaguzwe igiciro . Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.

Kuba twaraguzwe amaraso y'igiciro kinshi bikwiye gutuma duhora twubaha Imana, tukagendera mu bushake bwayo. Ni ryo tangiriro ry'abo turibo.

Menya Kristo

Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. 2Abakolinto 5:17

Ntabwo bishoboka ko usobanukirwa Yesu uwo ari we utaramumenye. Ni ingenzi rero ko wowe utari wakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'Ubugingo bwawe ko umenya amakuru y'Umucunguzi wawe, ukacyira agakiza. Ukemera kuyoborwa n'ibyanditswe byera muri Bibiliya ni ko kuri kw'ibyaremwe byose, kubera ko mu byanditswe byera ariho tuvuganira n'Imana.

Twese dufite abantu runaka dufatiraho ikitegererezo, tugashima ibikorwa byabo bakoze tukumva twanagera ikirenge mu cyabo, kandi rwose ibyo ni byiza. Ariko Kristo wenyine niwe wa mbere dukwiye kwigiraho byose kuko kubaho kwacu ni we, dukwiye kugera ikirenge mu cye tukagendana nawe iminsi yose ku rugero rw'uko tuzagera aho atwifuza tukaba nka we.

Garuka ku Mana

Nabambanywe na Kristo ariko ndiho , nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri mbikoreshwa no kwizera Umwana w'Imana wankunze akanyitangira. Abagaratiya 2:20.

Isi yose yahuye na kaga k'icyorezo cya Covid 19 guhera mu mpera za 2019. Twese twagizweho ingaruka n'icyo cyorezo atari mu by'ubukungu gusa, ahubwo no mu marangamutima yacu. Byongeye kandi ubuzima bwacu bwasubiye inyuma kubera ibihe byabaye byo kuguma mu rugo.

Muri rusange rero nyuma y'iki cyorezo birasa nk'aho abantu bihugiyeho, barimo kugerageza kuzimangatanya ingaruka batewe na Covid 19 mu buryo bwabo. Ibihe bishobora kuzakomerera abantu bitewe n'uko batazirikana neza abo baribo muri Yesu kristo.

Iki ni igihe kigeze cyo kwegera Imana, tugakora ariko tunayiragiza ahazaza hacu hose kubera ko ariyo nyiri bihe no kumenya. Tugomba kugira ikizere ko Imana irikumwe natwe, ariko tukazirikana cyane ko ubo turibo twaremwe mu ishusho y'Imana, ko yaturutishije ibindi biremwa izatubeshaho. Nibwo tuzagera ku bikomeye kubw'ubuntu bwayo.

Source: bibleoffline.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Uzi-uwo-uri-we-mu-maso-y-Imana.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)