Uwase Jolie uri gukora kuri album ye ya mbere yashyize hanze indirimbo y'ihumure #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwase Jolie wamamaye mu ndirimbo zirimo iyitwa 'Ngwino unyobore' yongeye guhumuriza abantu mu ndirimbo yayise 'Ntabaza' yagiye hanze ku wa 20 Nzeri 2020.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI yavuze ko ubutumwa yashakaga gutanga muri iyi ndirimbo ari ubw'ihumure no kwibutsa abantu ko ibyo banyuramo byose badakwiye gutinya.

Ati 'Ubutumwa burimo nashakaga gutanga nuko ibyo wacamo byose uko abantu bagufata uko ariko kose utagomba gutinya kuko Imana yo ihora yitegiye kugufasha ariko cyane cyane uwayihamagaye (uwayitabaje).'

Indirimbo 'Ntabaza' yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Dr Mashi. Ni imwe mu zizaba zigize alubumu y'umuhanzikazi Uwase avuga ko umushinga wo kuyikora awugeze kure.

Umuhanzikazi Uwase Jolie asengera mu Itorero Umwungeri Mwiza [Good Shepherd] , yatangiye kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu 2000, amaze gukora indirimbo ze bwite ebyiri ariko akaba akunze gufasha abandi bahanzi ndetse na Worship Team abarizwamo.

Umva hano indirimbo 'Ntabaza'



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Uwase-Jolie-uri-gukora-kuri-album-ye-ya-mbere-yashyize-hanze-indirimbo-y-ihumure

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)