Umuramyi Bigirimana Fortran yashyize hanze indirimbo yahimbiye mu mwiherero wihariye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana, Bigirimana Fortran, yashyize hanze indirimbo yise 'N'uhimbazwe' ivuga ku rukundo rw'Imana. Bigirimana afite umugore umwe n'abana batatu. Yavutse mu 1989.

Iyi ndirimbo nshya y'uyu muhanzi ufite igikundiro mu Rwanda no mu Burundi, yavuze ko yayihimbye ubwo yari ari mu mwiherero akunze kugirana n'Imana wenyine.

Yagize ati 'Kuyihimba byaje ndi mu mwanya w'umwiherero nkunze kugira buri munsi ndi njyenyine, nibwo natekereje ku rukundo Kirisito yakunze umwana w'umuntu maze urwo rukundo rukaza guhindura amateka ye, yanjye, rukampa ibyiringiro by'ubugingo budashira niko kumva mu mutima hajemo ishimwe ryinshi, ryatumye nandika nti 'N'uhimbazwe'.

'N'uhimbazwe' iri kuri album y'uyu muhanzi yitwa 'Turidegembya' ariyo ya gatatu ye iri mu rurimi rw'Ikirundi n'Ikinyarwanda. Iyi album ya Bigirimana usanzwe aba i Burayi yayisohoreye i Kigali mu gitaramo 'Fragrance of Worship' yakoze mu 2018.

Icyo gihe yafashijwe n'abandi bahanzi bakomeye nka Maggie Blanchard wo muri Canada, Dena Mwana wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Serge Iyamuremye, Luc Buntu, Gaby Kamanzi n'abandi mu gitaramo cyabereye muri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama.

Iyi album ye ya gatatu ndetse na DVD y'amashusho ya 'Ntacyo Nzaba' yafatiwe mu Mujyi wa Kigali mu 2016. Afite izindi ebyiri ziri mu rurimi rw'Igifaransa.

Uyu muhanzi yakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Ntacyo Nzoba', 'Ni amahoro' n'izindi nyinshi zatumye aba umwe mu baramyi bakundwa na benshi mu Rwanda no mu Burundi.

Mu kwivuga, Bigirimana yemeza ko umuziki ari impano yakuranye akiri muto.

Ati 'Nasohoye indirimbo yanjye ya mbere mfite imyaka 12. Mfite imyaka 15 nahise ntangiza itsinda ry'abaririmbyi.'

N'uhimbazwe - Fortran Bigirimana(Official video2020)

Source: Igihe

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Umuramyi-Bigirimana-Fortran-yashyize-hanze-indirimbo-yahimbiye-mu-mwiherero-7257.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)