Umuhanzi Nshuti Appolinaire yasohoye amashusho y'indirimbo "Amashimwe" #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi akaba n'umuyobozi wa gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana (Worship Leader) muri Living Worship church i Kanombe, Nshuti Appolinaire, yamaze gushyira hanze amashusho indirimbo nshya 'Amashimwe'.

Nshuti Appolinaire yakiriye agakiza akiri muto akura akunda kuririmba,ubu akaba ari umuramyi umaze gukora indirimbo 10 nk'uko abyitangariza, ati "Ubu mbarizwa mu itorero rya Living Worship church Kanomber ni ho nkorera umurimo, ubu maze gukora album igizwe n'indirimbo 10 zakozwe n'aba Producers babiri; Boris pro na Mast P". Umuramyi Nshuti Appolinaire

ku bijyanye n'icyifuzo afite mu muziki we, yagize ati "Ariko ndifuza ko hajya hasohoka indirimbo ifite n'amashusho, ubu rero iyasohotse yitwa Amashimwe. Message irimo ni ugushima Imana. Nayanditse muri bya bihe bya Guma mu rugo ntibyari byoroshye, nibuka ko ijambo ry'Imana riri muri Matayo: 6-26 ni bwo nakoze iyo ndirimbo nshima Imana". Appolinaire mu ndirimbo ye"Amashimwe"

Nshuti Appolinaire yabwiye INYARWANDA icyamusunikiye gukora umuziki, ati "Maze igihe kitari gito ariko nakoreraga muri Worship team bisanzwe abantu bansaba ko nasohora indirimbo kuva mu 2013 babinsaba, so ndabisengera, ubu rero natangiye uyu mwaka kuzisohora ariko natangiye kuzikora umwaka ushize ubu ndi gukora amashusho yazo zose".

Video y'indirimbo"Amashimwe" wayisanga hano:

Source: INYARWANDA

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Umuhanzi-Nshuti-Appolinaire-yasohoye-amashusho-y-indirimbo-Amashimwe.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)