Umuhanzi Sahihi yasohoye amashusho y'indirimbo yise "Mpumura" #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Sahihi Irakiza wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Umukunzi, Mubwire n'izindi, yari amaze igihe kinini atumvikana mu muziki, gusa kuri ubu yamaze kuwugarukamo ahita anashyira hanze indirimbo nshya yise "Mpumura" asaba Imana kumuha ubwenge ngo abone uko ayikorera.

Akibarizwa mu Rwanda, Sahihi yabarizwaga i Musanze, agasengera mu Itorero ry'Abadivantisite b'Umunsi wa Karindwi. Amaze gukora indirimbo 14 zirimo; Umukunzi, Mubwire, Inchi Nzuri, Warakoze, n'izindi. Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Mpumura' ndetse avuga ko n'izindi nyinshi ziri mu nzira.

Muri iyi minsi Sahihi ari kubarizwa mu gihugu cya Kenya mu mujyi wa Nairobi ari naho akorera umuziki. Avuga ko yagiye hanze y'igihugu cy'u Rwanda, biba ngombwa ko abanza kwiyubaka. Nyuma y'uko icyari imbogamizi cyakemutse, kuri ubu aratangaza ko agarukanye imbaraga nyinshi ndetse akaba arimo gutegura Album ye nshya.
Nyuma y'igihe kinini atagaragara mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Sahihi agarukanye imbaraga nyinshi.

Sahihi avuga ko indirimbo ye 'Umukunzi' benshi bakunze, yayanditse ari mu bihe by'amasengesho, ati "Byari ibihe byiza kuko byari ibihe by'amasengesho". Yavuze ko yakiriye ubuhamya bwa benshi bakozweho n'iyi ndirimbo ye. Ati "Burahari (ubuhamya) bwinshi cyane kuko hari abo yafashije bamenya Imana barakizwa. Hari abo yasubijemo imbaraga ubwo bari bacitse intege. Ni ubuhamya bwinshi nakiriye".

Sahihi Irakiza yatangaje ko iyi ndirimbo ye nshya 'Mpumura' yasohoye yayikoze asaba Imana kumushoboza kuko yasanze nta kintu na kimwe yakwishoboza. Ati "Ubuhamya burimo, narisuzumye nsanga mu buzima bwanjye ntacyo nakwishoboza usibye gusenga ngasaba Imana ikampa imbaraga ndetse n'ubwenge nkayikorera".

Yagize icyo yizeza abakunzi be bamaze igihe batamuca iryera ndetse bakaba bataherukaga kumva indirimbo ye nshya. Yagize ati "Icyo nabizeza ni uko hari Album ndi gutegura kandi hamwe n'Imana ubutumwa burimo buzafasha benshi". Yabijeje kandi 'byiza byinshi' asaba Imana kuzabimufashamo. Yasoje agira ati "Abandi ku mutima ndabakunda cyane Imana ibampere umugisha".

Video y'indirimbo "Mpumura" wayisanga hano:

Indirimbo Sahihi yamenyekanyeho cyane yitwa "Umukunzi" nayo wayisanga hano:

Source: inyarwanda.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Umuhanzi-Sahihi-yasohoye-amashusho-y-indirimbo-yise-Mpumura.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)