Umuhanzi Rich One yashyize hanze Mixtape ya 2 mu mwaka umwe. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Rich One , umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari kugaragaza ingufu nyinshi mu kuzamura muzika nyarwanda , aho kuri ubu yasohoye indi Mixtape ya kabiri muri uyu mwaka wa 2020 akayita ‘Ubufindo Mumurwa’ mugihe iyambere yasohoye muri Gicurasi 2020 yari yayihaye izina ‘Kugasozi’

Iyi Mixtape ya Rich One ivuga kubuzima busanzwe ndetse n’urukundo iriho indirimbo 6 nk ‘Ubufindo mu murwa’ yitiriye iyi mixtape, ‘Mu murwa’ yakoranye na Ish Kevin uri mu bahanzi batanga icyizere, ‘Guarantee’, ‘Umumararungu’ yakoranye n’umuraperi Green P waciye muri Tuff Gang na ‘Ku ndege’ yakoranye na Big Z. 

Uyu musore ugaragaza icyizere cy’ejo hazaza ha muzika Nyarwanda avuga ko yihaye intego yo gukora cyane maze abantu akaba aribo bihitiramo ibyo kwishimira kugirango nawe abashe guhatana n’abamaze kwamamara niyo mpa mpamvu yo gusohora Mixtape 2 mu mwaka umwe zimeze nk’izikurikirana.

Rich One amaze gukorana n’abaraperi bakomeye barimo Fireman, Green P , Ish Kevin,ndetse n’abandi bahanzi nka Gisa Cy’Inganzo, ndetse na Samlo.

Rich One aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Akorera muzika ye munzu (Label) yitwa The Beam Beat Records iyobowe na Producer Laser Beat umaze Umaze kwamamara cyane cyane mu ndirimbo za Hip Hop zirimo iza Tuff Gang , Amag The Black, n’abandi ndetse n’iziri kubica bigacika muri iyi minsi nk’Akuka , Agapfukamunwa n’izindi.

Share on:
WhatsApp

The post Umuhanzi Rich One yashyize hanze Mixtape ya 2 mu mwaka umwe. first appeared on INGINGO.COM / Rwanda News & Story.



source https://ingingo.com/umuhanzi-rich-one-yashyize-hanze-mixtape-ya-2-mu-mwaka-umwe/amakru/3152/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuhanzi-rich-one-yashyize-hanze-mixtape-ya-2-mu-mwaka-umwe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)