Stella Christine Manishimwe ukunzwe cyane mu itorero rya ADEPR mu Rwanda yasohoye amashusho y' indirimbo nshya yise 'Sitwe Turwana' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Stella Christine Manishimwe yasohoye indirimbo nshya yise 'Sitwe Turwana' yibutsa abantu mu buzima bwaburimunsi ko turi kurugamba.

Iyi ndirimbo nshya ya Stella Christine Manishimwe yise 'Sitwe Turwana' yavuze ko muri iyi Isi turi kurwana n'imbaraga eshatu arizo Isi, Umubiri, ndetse na Satani,

Ati: 'Izintambara zose tuzibamo kandi Ntidupfa ndetse ntidutsindwa kuberako IMANA ihora iturangaje imbere mbese uwiteka niwe uturwanirira n'iyompamvu tudatsindwa kandi tuzahora tuyisenga tuvuga ibyiza igenda idukorera umunsi ku munsi'.

Yakomeje agira ati: 'Iyondirimbo nshya nayikoze ngambiriye nanone kubwira abera ngo nomubikomeye biriho ubu nibakomeze bagwize imbaraga zumutima kuko ibiturwanya n' ibiremwa ariko uturwanirira ni umuremyi ni nayo mpamvu dukwiriye gushira ubwoba kandi no Gushira amanga kuko Imana yacu ihora iturangaje imbere'

Yasoje asaba abakunzi be ku munshyigikira kuri channel yiwe yivugabutumwa yitwa 'Stella ninjye wa Mugore' abasaba gukora subscribe, Like&Comments, ikindi mu komeze musengere ngume kuba uwo Yesu yishimira komba ndetse no gukoraneza icyo yampamagariye.

Stella Manishimwe azwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo: Ni njye wa mugore, Yesu Kristo niyamamare, Gidiyoni, Utakurusha gusenga, Moisemo Yesu, Icyo uzaba cyo, Ningera mu ijuru, Umunezero, Njye ndi umukristo, Umugambi, Amazina, Dufite Igihugu, Miriam, Ubuzima busenga, Umukiranutsi n'izindi nyinshi cyane zakunzwe n 'abenshi

Stella Manishimwe Christine afatwa nka nimero ya mbere mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu Rwandamu mu itorero rya ADEPR

Reba hano indirimbo nshya ya Stella Christine Manishimwe yise 'Sitwe Turwana'



Source : https://impanuro.rw/2020/09/12/stella-christine-manishimwe-ukunzwe-cyane-mu-itorero-rya-adepr-mu-rwanda-yasohoye-amashusho-y-indirimbo-nshya-yise-sitwe-turwana/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)