Rusizi: Abaturage batuye Rwambogo barasaba ko bakwegerezwa ikigo Nderabuzima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yuko poste de sante ya Gasumo mu kagari ka Rwambogo iherewe rwiyemezamirimo abayivurizaho bagaragaje ko batishimiye serivisi mbi bahabwa, bakavuga ko yahabwa ubushobozi nk'ubw'Ikigo Nderabuzima kuko bivuza kure.

Ikigo Nderabuzima kuri bo kiri kure muri Km 25, basabye ubuyobozi ko Poste de sante ibegereye igirwa Ikigo Nderabuzima.

CIPANDA Alex yagize ati 'Mbere itarahabwa rwiyezamirimo twavurwaga neza, aho bayimuhereye ntibigenda neza, twanejejwe n'ubuvugizi twijejwe kuzakorerwa Poste de santé ikaba Ikigo Nderabuzima.'

Undi na we ati 'Mbere habaga Abaganga batanu wahagera haba nijoro cyangwa ku manywa bakagufasha, umugore iyo afashwe n'inda nijoro biratugora kumugeza ku Kigo Nderabuzima, hari nubwo ashobora gupfa cyangwa akabyarira mu nzira.'

Undi muturage avuga ko poste de sante nigira ingufu ikaba Ikigo Nderabuzima bizabashimisha kurushaho.

Ku wa 4 Kanama 2020 Goverineri w'Intara y'Iburngerazuba Alphonse Munyantwari n'Umuyobozi  w'Akarere ka Rusizi, Ephrem Kayumba bagiranye inama n'abaturage batuye muri uyu Murenge babizeza ko bagiye kubakorera ubuvugizi poste de sante igahabwa ubushobozi nk'ubw'Ikigo Nderabuzima.

Dieudonne Safari uyobora Butare yasabye abaturage gufata neza ibikorwa bagezwaho abashimira ubufatanye bagirana n'ubuyobozi, anabizeza ko Leta izakomeza kubakorera ibagegezaho iterambere.

Yagize ati 'Ndabasaba gufata neza ibikorwa by'iterambere bagiramo uruhare, ndabashimira ko bakomeje kugira ubufatanye n'ubuyobozi, Leta izakomeza kubagezaho iterambere.'

Rwiyezamirimo ukoresha iriya Poste de sante ya Gasumo, witwa Jean Claude Tuyisenge yabwiye Umuseke ko dukesha iyi nkuru yemeranyijwe n'Akarere ka Rusizi ko poste de sante nihabwa imbaraga nk'iz'Ikigo Nderabuzima bazamuha indi poste de sante.

Ati 'Bambwiye ko iyi poste de sante igiye guhabwa ingufu za centre de sante, twemeranyijwe n'Akarere ko bazampa indi poste de sante.'

Abatuye hano bavuga ko Poste de sante yabo ikwiye kuba Ikigo Nderabuzima kubera ko bivuriza kure, kandi service bakenera hano ntibazibone

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)