Ikoranabuhanga: Hakozwe agakoresho ko kurinda amabanga y'ibikorerwa kuri mudasobwa na telefoni #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Amabanga y
Amabanga y'ibikorerwa kuri za mudasobwa na telefone agiye kujya abungwabungwa mu buryo bwizewe

Ako gakoresho gashya kakaba kari kugurishwa amadolari ya Amerika 55, ni ukuvuga hafi ibihumbi 60 by'amafaranga y'u Rwanda.

Abahanga mu bijyanye n'ikoranabuhanga baravuga ko ako gakoresho gafite ubushobozi bukomeye kandi bwizewe mu kurinda umuteno w'amakuru bwite y'abantu cyangwa ibigo.

Ako gakoresho kandi gashobora kwinjizwa muri telefone igendanwa kakaninjizwa muri mudasobwa mu mwenge usanzwe winjiramo ‘USB'.

Iki kigo cya Yobico, ni cyo cya mbere ku isi gicuruza ibikoresho byo kurinda umutekano mu bijyanye n'ikoranabuhanga, yaba kuri murandasi, muri mudasobwa, telefone n'ibindi nk'uko ikinyamakuru CBNET dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Iki kigo akaba ari cyo giha imfunguzo z'umutekano ibigo bikomeye nka Microsoft, Google, Facebook na Twitte,r kugira ngo abakora ibyaha byifashishije ikoranabuhanga rya murandasi (Cyber crimes) batinjirira ibyo bigo.

Iki kigo kandi ni cyo cyakoze ikoranabuhanga ryo gukoresha igikumwe, ijisho n'isura, kugira ngo umuntu abashe kwinjira muri telefone ye cyangwa mudasobwa.




source https://www.kigalitoday.com/ikoranabuhanga/ibindi-bikoresho/article/ikoranabuhanga-hakozwe-agakoresho-ko-kurinda-amabanga-y-ibikorerwa-kuri-mudasobwa-na-telefoni
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)