Rayon Sports yamaze kumvikana na Ivan Minnaert #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports na Ivan Minnaert batangaje ko bamaze kumvikana uburyo iyi kipe izishyura uyu mutoza umwenda imufitiye w'amafaranga arenga miliyoni 10 kubera kumwirukana binyuranyijwe n'amategeko.

Ibi bibaye nyuma y'uko tariki ya 7 Nzeri 2020, komisiyo ishinzwe imyitwarire ya FERWAFA yafatiye ibihano Rayon Sports byo kutandikisha abakinnyi kugeza igihe izishyurira umutoza Ivan Jacky Minnaert.

Hari nyuma y'uko ku wa 1 Nzeri 2020 ni bwo igihe cy'inyongera kingana n'iminsi 60 FERWAFA cyahawe Rayon Sports ngo ibe yamaze kwishyura umwenda bafitiye umutoza Ivan Minnaert ungana na miliyoni 13 836 Frw kubera kumwirukana binyuranyije n'amategeko cyarangiye.

Muri iyi minsi 60, Ivan Minnaert akaba yarishyuwe amadorali ibihumbi 2 gusa.

Impande zombi zikaba zatangaje ko zamaze kumvikana, kandi uburyo uyu mutoza azishyurwamo bikazakorwa hagati y'impande zombi.

We Can confirm that @rayon_sports and IVAN MINNAERT have reached an agreement about the payments! details will be hold internally....

Ibibazo twari dufitanye (@rayon_sports & Ivan Minnaert) byakemutse!!!!#Gikundiro !!!! pic.twitter.com/t7JQZKPrt8

â€" Official Rayon Sports (@rayon_sports) September 14, 2020

Amakuru avuga ko Rayon Sports yishyuye igice kingana na miliyoni 7, andi mafaranga bumvikana ko azayahabwa mu mezi ari imbere.

Ivan Minnaert ari kumwe na perezida wa Rayon Sports nyuma yo kumvikana



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yamaze-kumvikana-na-ivan-minnaert

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)