Perezida w'u Burundi akajije umurego mu kwikoma u Rwanda arushinja ibinyoma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize amezi atatu n'iminsi 11 Perezida Ndayishimiye atorewe kuyobora u Burundi, gusa ibikorwa n'imvugo ze byose bigaragaza ko nta kintu na kimwe kizahinduka mu mubano we n'u Rwanda, ahubwo ko azakomeza umurongo watangijwe na Perezida Pierre Nkurunziza yasimbuye.

Ibi bishimangirwa n'amagambo aherutse kuvuga mu kiganiro n'abanyamakuru, ko u Rwanda ari ikibazo ndetse ko nta n'Umurundi n'umwe utabizi. Ni mu gihe yavugaga ko mu karere umubano umeze neza ariko ko ingorane ziri k'u Rwanda.

Yagize ati "Imigenderanire imeze neza cyane muri aka karere, ingorane ziri ku kibazo cy'u Rwanda, nako nta Murundi n'umwe utabizi. Kugeza ubu bamwe mu bashatse guhirika ubutegetsi, bakica abantu, bagatwika amazu n'imidoka, n'ubu bibereye hariya mu Rwanda, twebwe tukumva ko u Rwanda rurimo rurabategurira gutera u Burundi."

Nta kimenyetso na kimwe Ndayishimiye yigeze agaragaza ko abagerageje guhirika ubutegetsi bakiriwe n'u Rwanda, bitandukanye n'impunzi z'abaturage basanzwe baruhungiyeho bagashyirwa mu nkambi, ubu bakaba barimo gufashwa gutahuka.

Ibi bije nyuma y'uko no mu minsi ishize, Ndayishimiye yavuze ko hari ibihugu byafashe impunzi z'Abarundi nk'imbohe bibabuza gutahuka aha yasaga n'aho abihuza n'ibirego byakunze kuzamurwa na Nkurunziza wamubanjirije, ko u Rwanda rucumbikiye abagerageje guhirika ubutegetsi bwe mu 2015.

Yagize ati: "Mbega ko tuzi impamvu ziriya mpunzi bazifashe nk'ingwate! Erega bazifashe nk'ingwate kugira ngo zikingire abakoze amarorerwa mu gihugu cyacu. Turabizi. None abo bakoze amarorerwa, barimo kungura iki ibyo bihugu bibacumbikiye?"

Perezida Ndayishimiye muri icyo kiganiro n'abanyamakuru yakomeje atangaza ko mu bigaragara, u Rwanda rushobora kuba ruri gutegura abahunze igihugu ngo batere u Burundi kuko nta cyiza babona mu Barundi.

Kuri we ngo ntashobora kubana n'umuturanyi mushobora kujya gusangira agacupa uziko ari bugushyiriremo ishyano.

Yagize ati: "Kutwiyorobekaho ntibikunda, wowe wagendana n'umuntu ngo tugiye gusangira agacupa uziko aza kugushyiriramo ishyano? Ukavuga ngo ni sawa, ni inshuti tujye gutemberana, ngo ni uko we yakubwiye ngo tujye gutemberana, naho yaguteze umutego. Abiyorobetsi ni babi, umuntu mwiza aravuga ati 'dufite ikibazo twese tukigire uku n'uku'."

U Rwanda ariko rwakunze kuvuga ko nta Murundi n'umwe rwigeze rubuza gutaha mu gihugu cyabo, nk'uko rudashobora gushyigikira abagamije guhungabanya umutekano w'ikindi gihugu, ahubwo rugashinja u Burundi gutera inkunga imitwe irimo FDLR, FLN, P5 n'indi igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda, ibintu byashimangiwe n'ubuhamya bw'abafatiwe muri ibyo bikorwa ubu bari mu nkiko mu Rwanda.

Mu Rwanda hari impunzi z'Abarundi zirenga ibihumbi 72, gusa mu minsi ishize iza mbere zatangiye gutaha, aho hamaze kugenda 1503 mu byiciro bitatu mu gihe cy'ukwezi kumwe.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, aherutse kubwira abanyamakuru ati: "Biratangaje kumva u Rwanda rushobora kuregwa ko rwafashe bugwate impunzi mu gihe hano hari Abarundi bahamaze iminsi bageze ku 136 baje mu buryo butandukanye, bamwe bari mu ngendo igihe imipaka yafungwaga, bamwe bari baraje kwivuza hano, basabye gutaha i Burundi barabangira."

Nta munsi n'umwe Ndayishimiye yigeze agaragaza ko ibibazo hagati y'ibihugu byombi bishobora gukemuka igihe akuyeho ibibazo biri ku ruhande rwe, ahubwo yakunze kwitsa ku kumvikanisha ko u Rwanda ari indyarya, kandi ko atabana n'igihugu cy'icyiyorobetsi.



Source : https://www.imirasire.rw/?Perezida-w-u-Burundi-akajije-umurego-mu-kwikoma-u-Rwanda-arushinja-ibinyoma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)