Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rwa Afurika ko amahirwe ari mu buhinzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko amahirwe ari mu buhinzi
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko amahirwe ari mu buhinzi

Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi muri Afurika baganirije urwo rubyiruko ku wa Kane tariki 10 Nzeri 2020, mu nama y'Ihuriro Mpuzamahamga ryiga ku Iterambere ry'Ubuhinzi muri Afurika (AGRF), abenshi bakaba barayitabiriye bibereye iwabo hifashishijwe ikoranabuhanga rya Iyakure.

Umukuru w'Igihugu avuga ko ubuhinzi bukeneye gushorwamo imari nyinshi, ariko amaboko yo kubuteza imbere akaba urubyiriko.

Yagize ati “Amahirwe ari mu buhinzi ku mugabane wacu ni menshi, tugomba kongeramo ishoramari niba twifuza ko umusaruro wiyongera, harimo ibijyanye no kongera ibikorwa remezo ndetse no kongerera agaciro umusaruro”.

Perezida Kagame yamenyesheje urubyiruko ko ku ruhande rw'u Rwanda hashyizweho gahunda ziteza imbere imibereho myiza y'abaturage no kubona igishoro, byatuma abaturage boroherwa guteza imbere ubuhinzi.

Ibi Umukuru w'Igihugu yabibwiye urubyiruko abasaba kugira ubushake bwo kuvumbura ibisubizo byatuma ibikorwa biteza imbere ubuhinzi byiyongera.

Umugabane wa Afurika ni wo ufite abaturage bakiri bato benshi, 70% bafite munsi y'imyaka 35 y'ubukure, kandi ukaba ari wo mugabane ufite abaturage biyongera cyane ku rugero rwa 3% buri mwaka.

Nyamara Afurika ni wo mugabane urimo abaturage batarateza imbere ikoranabuhanga ryabafasha kubona umusaruro uhagije, nk'uko byashimangiwe n'Umukuru w'Inama y'Ubuyobozi bw'Ihuriro Nyafurika ryiga ku Iterambere ry'Ubuhinzi (AGRA), Hailemariam Desalegn.

Desalegn wahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia yagize ati “Urubyiruko rwinshi rwa Afurika ubu rwugarijwe n'ubushomeri, mu mwaka wa 2035 Afurika isabwa kuzaba imaze guhangira urwo rubyiruko imirimo mishya ingana na miliyoni 350”.

Ati “Mu buhinzi ni ho hari amahirwe menshi, nyamara urubyiruko nyafurika ntirurabibona ko ubuhinzi bushobora guhindura imibereho yabo ikarushaho kuba myiza”.

Urubyiruko rwitabiriye icyo kiganiro ruhuriza ku mbogamizi z'uko nta gishoro rufite cyabafasha guteza imbere imishinga y'ubuhinzi, ndetse n'ababikora ngo baravunika bitewe n'uko hafi buri gihugu kigitumiza hanze ibikoresho n'inyongeramusaruro.

Abenshi bitabiriye iyi nama bifashishije ikoranabuhanga
Abenshi bitabiriye iyi nama bifashishije ikoranabuhanga

Hari uwagize ati “Dusaba inguzanyo ariko nta ngwate dufite twatanga muri banki kugira ngo ziduhe ayo mafaranga”.

Uru rubyiruko ruvuga kandi ko impamvu byarugoye guteza imbere ubuhinzi muri Afurika, ari uko benshi babukora baba batarize cyangwa batararangije amashuri yatuma bamenya gukora ubuhinzi bw'umwuga.

Inama ya AGRF y'uyu mwaka yateranije i Kigali, yitabirwa n'abantu bake kuva tariki 08 kugera tariki 11 Nzeri 2020, yitabirwa n'abandi bantu benshi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Abashinzwe gufata ibyemezo bo ku mugabane wa Afurika, abashakashatsi, abikorera n'imiryango itari iya Leta basaba Leta z'ibihugu n'abashoramari gutanga ubufasha mu kuzahura ubukungu bushingiye ku buhinzi, nyuma y'amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yatumye budindira.




source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/perezida-kagame-yabwiye-urubyiruko-rwa-afurika-ko-amahirwe-ari-mu-buhinzi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)