Irebere urutonde rw'ibyamamare byubatse I Nyamata w' umve n'imyato bahavuga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bimaze kuba nk'akamenyero ko Aba-star bamaze kugira ubushobozi bw'amafaranga, mu bitekerezo byabo hahita hazamo no kubaka inzu zo guturamo.

Haba abahanzi, abanyamakuru n'abakinnyi, mbere ahafatagwa nk'umujyi w'ibyamamare habaga ari Nyamirambo ariko ubu byarahindutse bamwe bari kwigira mu nkengero za Kigali byumwihariko i Nyamata.

Nubwo benshi bakorera akazi mu mujyi wa Kigali, ibyamamare byahisemo kutahatura bajya mu nkengero mu yindi mijyi yunganira uwa Kigali.

Benshi bagiye kwibera mu karere ka Bugesera mu ntara y'Iburasirazuba ahazwi nka Nyamata ngo kuko ari umujyi mwiza uri kugenda uba uw'icyitegererezo.

Abaganiriye na Genesisbizz bagiye bahuriza mu kuvuga ko ari umujyi utangiye guturwa cyane ariko amajyambere ahari agaragaza ko mu minsi iri imbere hazaba ari heza byigitangaza.

Bati 'Ikindi niba hari kubakwa ikibuga cy'indege gishya kandi kiri ku rwego mpuzampahanga bivuze ko hari ibindi byiza byinshi bigiye kuhagera!

Hari imihanda iciye neza , ntamanegeka ahari ni umujyi uteguye kandi abahateguye bahateguye neza. Abayobozi baho bigaragara ko bakora akazi kabo neza.'

Nizeyimana Lucky umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda yavukiye akurira muri Nyamirambo ubundi dusanzwe tuziko ariho habaga ibyamamare byinshi kuba ari Nyamata ngo ni ubundi buzima aba yinjiyemo.

Ati 'Nanjye nashatse kuhatura kugira ngo menyere ubundi buzima butari u bw'Inyamirambo kuko niho nakuriye nubwo bitoroshye gusa nzabishobora! Nyamata ni umujyi mwiza kandi utuje.'

Uru rutonde tubahaye ni abahatuye n'abandi bamaze kuhubaka Inzu ariko batarajya kuhatura bitewe n'agahunda z'akazi.

Urutonde rw'ibyamamare byubatse I Nyamata

1 . Ndayishimiye Eric Bakame (Umukinnyi)

2 . Jacques Tuyisenge (Umukinnyi)

3 . Niyonzima Haruna (Umukinnyi)

4 . Bizimana Djihadi (Umukinnyi)

5 . Nemeye Platini (Umuhanzi)

6 . Knowless Butera & Ishimwe Clement

7 . Tom Close (Umuhanzi)

8 . Yanga (Agasobanuye)

9 . Junior Giti (Agasobanuye)

10 . Nzeyimana Luckman (Umunyamakuru)

11 . Hakizimana Muhadjiri (Umukinnyi)

12 . Sam Karenzi (Umunyamakuru)

13 . Nisingizwe Theogene (Wahoze ari umunyamakuru wa RBA)

14 . Ndayisaba Lee (Uri mu bategura East africa's got talent)

15 . Mpamo Thiery Thigos (Wahoze ari umunyakuru)

16 . Producer Evydecks

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)