Perezida Evariste Ndayishimiye yagaragaje ko hari abamurusha amaboko yisubiraho kubyo yari yatangaje ko abayobozi muri icyo gihugu bagaragaza imitungo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe rishinzwe kurwanya ruswa mu gihugu cy'u Burundi OLUCOME binyuze mu ijwi ry'umuyobozi waryo Bwana Gabriel Rupfiri ntavuga rumwe na Perezida w'iki gihugu Evariste Ndayishimiye kuko amushinja kuganzwa na bamwe mu bakomeye mu butegetsi bwe bigatuma babona urwaho rwo kunyereza umutungo wa leta bikarangira ntanumwe ukurikiranywe n'ubutabera.

Ibyo byavuzweho cyane nyuma y'ikiganiro uyu mutegetsi mushya w'u Burundi yagiranye n'abanyamakuru taliki 25 Nzeri uyu mwaka aho yagiye abazwa icyo kibazo cyane maze nawe ntiyagira byinshi akivugaho ahubwo akavuga ko hari benshi babifata nabi kuko ngo waba ugiye kuburana umutungo bwite w'umuntu kandi ngo uba ari ibanga nkuko yabitangaje mu ijambo rye yivugiye ko habaho gukurikiranwa bikorwa umuntu yaravuye mu inshingano aho ngo leta ikora iperereza kuwo ikeka irebeye ku mushahara yahembwaga igihe yari ku mirimo.

Iyi mvugo ya General Ndayishimiye Evariste ntiyavuzweho rumwe na benshi cyane cyane OLUCOME, yaje ishimangira ko hari itegeko aho mu Burundi rivuga ko buri mutegetsi wese agomba kugaragaza isooko y'imitungo yabo ndetse abakekwaho kunyereza umutungo w'igihugu bagomba no gukurikiranwa n'amategeko mbere y'uko inshingano zabo zirangira iyo ikaba ari yo mpamvu bagomba kwerekana imitungo yabo bagitangira inshingano, bityo ko ibirimo gukorwa na leta ya Evariste binyuranye n'amategeko arimo na mpuzamahanga u Burundi nabwo bwemeje.

Mu kwiregura ku bivugwa na OLUCOME, ubutegetsi bw'u Burundi bwavuze ko ayo mategeko adasobanutse neza kandi ko ngo imihini mishya itera amabavu, gusa ngo uru ni urwitwazo kuko bamwe mu banyereza umutungo wa leta ari abakomeye mu butegetsi ndetse no mu ishyaka rifite ubutegetsi mu Burundi rya CNDD-FDD bishoboka ko baba barateye ubwoba uyu mugabo wasizwe yimitswe na Petero Nkurunziza ku gitutu cy'abajenerali. Ndayishimye yari yatangaje ko hari igihe byafata icyumweru ngo habarurwe imitungo y'umuntu umwe. Ukibaza aho yaba ivuye mugihe abari ku butegetsi mu Burundi bavuye mu ishyamba ejobundi nta nurwara rwo kwishima bagiraga. Ku isonga havugwa General Alain Guillaume Bunyoni uvugwa kwigwizaho imitungo kuburyo bw'umurengera.

Muri raporo iheruka ya Banki y'isi yavugaga ko hejuru ya 15% y'inkunga igenera icyo gihugu birangira yigiriye mu mifuka ya bamwe mu bakomeye mu Burundi; bikaba ari bimwe mu nenge zikomereye ubutegetsi bwa Ndayishimiye Evariste, Mu minsi ishize kandi bamwe mu baharanira iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu bashinje ubutegetsi bwa Jenerali Neva gukomereza mu migambi mibisha yakorwaga nuwo yasimbuye yo gushimuta abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa CNDD-FDD ndetse icyanatangaje benshi ni uko muri leta ye ntamuntu numwe uva muyandi mashyaka atavuga rumwe na leta ye wagaragayemo bikagaragara ko politiki ye yakomereje mu murongo w'itonesha bizatuma hakomeza kuzamuka icyuka cy'akaduruvayo mu Burundi bumaze imyaka isaga itanu mu mutekano muke nyuma yuko Petero Nkurunziza yari afashe umwanzuro wo kwiyamamariza kuyobora u Burundi kuri manda ya gatatu.

The post Perezida Evariste Ndayishimiye yagaragaje ko hari abamurusha amaboko yisubiraho kubyo yari yatangaje ko abayobozi muri icyo gihugu bagaragaza imitungo appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/perezida-evariste-ndayishimiye-yagaragaje-ko-hari-abamurusha-amaboko-yisubiraho-kubyo-yari-yatangaje-ko-abayobozi-muri-icyo-gihugu-bagaragaza-imitungo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)