Bimwe mu bimera bifatwa nk'umutako gusa nyamara ari n'umuti ukomeye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Neem

Neem ni igiti gikomoka mu Buhinde mu kinyejana cya 19. Abanya-Asia bakigejeje mu birwa bya Fiji, Maurice na Guyane. Nyuma Abongereza bakigejeje mu bihugu bari barakoronije nka Misiri (Égypte) na Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, nyuma icyo giti cyaje no kugezwa muri Amerika y'Amajyepfo.

Ku rubuga www.ecolomag.fr, bavuga ko igiti cyitwa Neem, cyakoreshwaga kuva cyera mu buvuzi gakondo mu Buhinde, kandi ibice byacyo hafi ya byose (ibibabi,imbuto,n'ibishishwa), Neem izwiho kuba ivura indwara ya Malaria.

Ibibabi by'igiti cya Neem n'imbuto zacyo bizwiho kuba bifasha abantu bagira za ‘allergies' zitandukanye, asima, gukiza aho umuntu yagize imfunira(ahantu hakubiswe n'ikintu ntihakomereke ahubwo hakirabura ukuntu), neem kandi ngo yifashishwa mu kugabanya umuriro, no mu kuvura indwara yitwa ‘goutte', kubabara umutwe, kurwanya utuntu tumeze nk'utubuye tujya mu mpyiko ndetse no mu kurwanya ububabare bufata imikaya (douleurs musculaires).

Kuri urwo rubuga bavuga ko Neem igira akamaro gakomeye mu kwita ku buzima bwo mu kanwa kuko ishyirwa muri imwe mu miti yogeshwa amenyo ndetse igishishwa cya Neem gikoreshwa mu gukora ibyitwa ‘teinture'. Imbuto za neem ndetse n'ibibabi byayo bikorwamo ifumbire n'imiti yica udukoko twona imyaka(insecticide).

Neem hari n'abayigura nk'ifunguro ku meza, mu bihugu bimwe bya Asia na Afurika, aho bategura imbuto zayo zitetse cyangwa se zidatetse, ubundi bagateka indabo zayo nk'uko bateka imboga bisanzwe, bavuga ko zikize cyane kuri Poroteyine zikenewe mu mubiri w'umuntu. Mu Buhinde, hari aho ngo bakoresha ibibabi bya Neem mu kwirukana udukoko twakwangiza ibitabo.

Ku rubuga www.plantes-et-sante.fr bavuga ko Neem ari igiti gifite akamaro ku buzima bw'abantu, inyamaswa ndetse no ku bimera. Mu Buhinde usanga ngo Neem bayitirira byinshi nko kuvuga ko ari igiti ‘gikiza byose','gitanga ubuzima', ‘umuganga w'umudugudu', n'ibindi.

Kuri urwo rubuga kandi bavuga ko Neem ifite akamaro mu gufasha inzira y'igogora gukora neza, kongera ubudahangarwa bw'umubiri, mu gufasha imitsi gukora neza, kugenzura isukari mu maraso, mu kurwanya umuvuduko w'amaraso uri hejuru, ndetse no mu kurwanya ububabare bwo mu ngingo.

Neem yifashishwa mu kuvura indwara ya Diyabete ndetse n'indwara y'umuvuduko w'amaraso uri hejuru, n'iyo umuntu yaba yaratangiye gukoresha imiti yo kwa muganga isanzwe.

Neem ikoreshwa mu kuvura indwara zimwe na zimwe zifata mu nzira z'ubuhumekero, indwara zifata mu nzara, ndetse n'izifata ku ruhu rwo ku mutwe rumeraho umusatsi, ndetse n'uruhu muri rusange. Neem kandi irinda amenyo ndetse n'ishinya indwara za ‘bacteries' zatera amenyo n'ishinya kurwara.

Gusa ngo nta mugore utwite cyangwa wifuza gutwita wemerewe gukoresha Neem. Ikindi bavuga kuri urwo rubuga ni uko gukoresha Neem nk'umuti, bisaba ko ubifashwa n'ubizi neza, kuko kuyikoresha nabi bishobora kugira ingaruka mbi, zirimo kuruka n'ibindi.

Capucine

Ikimera kitwa Capucine ugisanga mu ngo nyinshi, ukabona ari nk'indabo z'umurimbo gusa, ariko Capucine ivura indwara zitandukanye. Ibivura kuri capucine ni ibibabi byayo ndetse n'indabo zayo.

Ku rubuga www.toutvert.fr bavuga ko Capucine irinda uruhu rugahorana ubuzima bwiza, capucine kandi ifasha inzira z'ubuhumekero gukora neza, ituma kandi uruhago rw'inkari rukora neza. Capucine igabanya umuvuduko w'amaraso uri hejuru, igatuma umutima ukora neza.

Capucine ifasha abantu babuze ubushake bwo kurya, ikabongerera ubushake bwo kurya. Capucine kandi isukura uruhu, ndetse no mu mubiri w'umuntu imbere irahasukura igakuramo imyanda yose.

Capucine ifasha abantu bagira ikibazo cy'imihango yifunga ntize mu gihe yagombye kuza, capucine ituma umuntu ajya mu mihango uko bikwiriye.

Kwisiga amavuta arimo capucine ku ruhu rumeraho umusatsi, byafasha umuntu ugira umusatsi ukunda gupfuka, ukamera neza.

Capucine ishobora gutegurwa nka salade ikaribwa, bakase ibibabi byayo bivanze n'indabo zayo ndetse n'imbuto zayo nyuma umuntu akabirya, gusa bisaba kuzoza neza kuko zikunda kujyaho udusimba.

Ku rubuga www.pressesante.com bavuga ko uretse kuba capucine ikungahaye cyane kuri Vitamine C, ngo ni na ‘antibiotique', ni ukuvuga ko ikomeza ubudahangarwa bw'umubiri, ni yo mpamvu ivura umuntu urwaye ‘grippe', ibicurane, inkorora ndetse na ‘bronchite'.

Capucine kandi ivura indwara zibasira impyiko,inzira y'igogora ndetse n'izibasira inzira z'ubuhumekero.Ifasha kandi mu komora inguma zoroheje.

Uretse imizi, ibindi bice byose bya capucine birakoreshwa kandi muri rusange, bikaribwa nka ‘salade' bidatetse.

Hibiscus

Ku rubuga www.doctissimo.fr, bavuga ko ikimera cyitwa hibiscus cyifitemo ubushobozi bwo gutuma uruhago rw'inkari rugira ubuzima bwiza, indabo za hibiscus zifasha mu kuvura abantu bababara mu gihe bari mu mihango, imizi ya hibiscus kandi ikoreshwa mu kuvura inkorora.

Hibiscus kandi izwiho kuba igabanya umuvuduko w'amaraso uri hejuru, ikarwanya ibinure bibi mu mubiri. Hibiscus kandi yifashishwa mu kuvura umuntu ufite umuriro mwinshi, ndetse n'umuntu ubabara mu gifu.

Ku rubuga https://chabiothe.fr bavuga ko hibiscus ifasha amara gukora neza, ndetse n'inzira y'igogora muri rusange, bityo ko irinda umuntu guhura n'ikibazo cy'impatwe. Kuba hibiscus ifasha amara gukora neza, bituma imyanda isohoka mu mubiri neza, igafasha n'abifuza gutakaza ibiro. Kuri urwo rubuga bavuga ko mu bihugu nka Senegal bazi ko hibiscus ikoreshwa n'abantu bifuza kugabanya ibiro guhera mu myaka amagana ishize.

Ikindi, hibiscus igabanya urugero rw'isukari mu maraso, ni yo mpamvu bavuga ko hibiscus ari nziza ku bantu barwara diyabete.

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Oslo muri Norvege, bwagaragaje ko Hibiscus, irinda umuntu gusaza imburagihe, igatuma umutima ukora neza, ikawurinda indwara zitandukanye ndetse hibiscus irinda unywa kurwara kanseri zimwe na zimwe.

Kuba hibiscus ikungahaye kuri Vitamine C bituma iba umwe mu miti y'umwimerere ivura agahinda gakabije(depression) n'ibijyana na ko nk'umunaniro, kwiheba n'ibindi.




source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/Bimwe-mu-bimera-bifatwa-nk-umutako-gusa-nyamara-ari-n-umuti-ukomeye
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)