Nutuka u Rwanda cyangwa perezida nanjye nzagutuka- Ingabire Marie Immaculée #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Uyu muyobozi uri mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane by'umwihariko Twitter yavuze ko kuba yatukana kuri izi mbuga atari ibintu avuga ko bikomeye cyane ko atabikora mu gihe uwo atuka arengana. Ati “Ariko njyewe mujya munsetsa, ese kuki mwumva umuntu yaza akagutuka cyangwa agatuka igihugu ? Njyewe untutse nta kibazo ariko ugatuka igihugu cyanjye nkakwihorera ?” Yakomeje agira ati “Hari ubwo njya mbona namwe abanyamakuru mushaka kunzanaho iterabwoba.. mubyibagirwe uyu uvugana nawe ntajya ahinduka. Ugatuka iki gihugu ? Ugatuka Perezida wa Repubulika ? Nzagutuka pe ku mugaragaro izuba ryaka.” Ingabire Marie Immaculée kuri Twitter akurikirwa n'abantu basaga ibihumbi 40, ibintu avuga ko niba agututse cyangwa agukebuye abamukurikira bose baba bagomba kubibona. Yakomeje agira ati “Nzagutuka bose babibone ko nagututse. Hari ibintu bitagomba gukorwaho, ibyo ni uko bimeze.” Ingabire Marie Immaculée avuga ko iterambere ry'ikoranabuhanga n'imbuga nkoranyambaga iyo bikoreshejwe neza bifasha mu guteza imbere igihugu. Avuga kandi ko by'umwihariko izi mbuga nkoranyambaga zifasha mu kuba abazikoresha cyangwa abaturage bashobora kubaza inzego inshingano zazo. Reba ikiganiro twagiranye na Ingabire Marie Immaculée
http://dlvr.it/Rg1LqV

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)