Myugariro mpuzamahanga w'u Rwanda yasinyiye Sunrise FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro mpuzamahanga w'umunyarwanda wakiniraga ikipe ya KCB muri Kenya, Mugabo Gabriel yasinyiye Sunrise FC amasezerano y'imyaka 2.

Mugabo Gabriel usoje amasezerano y'imyaka 2 muri KCB yo muri Kenya, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane ni bwo yasinye amasezerano y'imyaka 2 muri Sunrise ibarizwa mu Burasirazuba bw'u Rwanda.

Uyu mukinnyi akaba aje gufasha iyi kipe mu gice cyo kugarira cyane ko umwaka ushize w'imikino wa 2019-2020, iri mu makipe yinjije ibitego byinshi ariko na yo yinjizwa byinshi.

Iyi kipe yinjije ibitego 36(ni yo kipe yinjije byinshi nyuma ya APR FC yinjije 44 na Rayon Sports yinjije 37), ariko na none iri mu makipe 4 yinjijwe ibitego byinshi kuko yinjijwe 33, Heroes yinjijwe 41, Espoir 40 na Gicumbi 38.

Biteganyijwe ko azajya afatanya n'umugande Kyiza Ayubu Ibrahim, mu gihe Muhinda Bryan na Mushimiyimana Regis bazaba barwanira nabo umwanya.

Mugabo Gabriel yakiniye amakipe atandukanye arimo Mukura VS, Police FC na Rayon Sports yarimo mbere yo kwerekeza hanze.

Gabriel ari kumwe n'umutoza Moses Basena wa Sunrise FC
Gaby yakiniraga KCB

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)