Menya byinshi kuri ‘Agahwayihwayi' wamamaye ahamagara kuri Radiyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Agahwayihwayi wamamaye mu guhamagara kuri Radiyo
Agahwayihwayi wamamaye mu guhamagara kuri Radiyo

Ni umugabo wise umwana we Agaciro Development Fund kubera ko yavutse mu bihe iki kigega cyajyagaho, mu kwishimira iyo gahunda abyitirira umwana we.

Mu busanzwe uyu mugabo yitwa Habanabakize Theoneste uri mu kigero cy'imyaka 32, akaba akomoka ku Kabaya mu Karere ka Ngororero. Avuga ko nyina yamwise Agahwayihwayi kubera ukuntu yavutse ari muto cyane, yaba amuhetse ntamenye ko amuhetse.

Yagize ati “Navutse ndi gato cyane mama anyita Agahwayihwayi kubera nta biro nari mfite, ngo hari ubwo navaga mu ngombyi ntamenye ko navuyemo nituye hasi, kuva ubwo abantu bose batangira kunyita Agahwayihwayi”.

Mu busanzwe Agahwayihwayi akora umwuga w'ubufundi ngo aryoherwa no kumva ko avugira kuri radiyo abantu bakabimukundira, ndetse ngo ni na ho yigiye gusetsa kubera ukuntu yavugaga amakuru y'ibyabereye iwabo akabivuga asakuza mu mvuko idasanzwe.

Yagize ati “Nakundaga gutanga amakuru y'ibyabereye iwacu ndi mu kazi kanjye k'ubufundi, nkavuga nti ‘aloooooo', wampamagara nkagira nti ‘uraaaaaampamagaye'! Ibi bintu rero byasetsaga abantu cyane nanjye ntangira kubikunda gutyo”.

Agahwayihwayi asaba abantu gukunda ibyo bakora kandi bakabishyiraho umutima. Avuga ko kubera kuba ikimenyabose ndetse bakanamenya ko ari umukozi utiganda ku kazi ke k'ubufundi yigiye ku Kabaya, abona ibiraka byinshi bikaba bimutunze ndetse ari umugabo wifashije mu rugo rwe na we ubwe.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/menya-byinshi-kuri-agahwayihwayi-wamamaye-ahamagara-kuri-radiyo
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)