Abaturage baguye mu kantu aho umugabo yivuganaga umusore nyuma yo kumufata aryamanye n'umugore we mu rugo rwabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaturage bo muri Zone ya Kiwalimu, Paruwasi ya Wampewo mu Mujyi wa Kasangati, ho mu Karere ka Wakiso, rwagati muri Uganda, baguye mu kantu ubwo umugabo yivuganaga umusore nyuma yo kumufata aryamanye n'umugore we mu rugo rwabo.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, itariki 27 Nzeri, aho umusore ukekwaho kuba ari mu myaka 20 y'amavuko, yari aryamanye na Nowerina Nassozi w'imyaka 32 y'amavuko, ubwo umugabo we, Charles Nkubi w'imyaka 50 y'amavuko, yinjiraga mu nzu akamukubita ikintu mu mutwe.

Ubwo iyi nkuru yasohokaga kuri uyu wa Mbere, umwirondoro wa nyakwigendera wari utaramenyekana neza.

Ariko, umuvugizi wungirije wa polisi mu Mujyi wa Kampala, Luke Owoyesigyire, avuga ko Nkubi yatawe muri yombi ashinjwa ubwicanyi nk'uko tubikesha urubuga rwa Spyreports.

ASP Owoyesigyire ati:'Ukekwaho icyaha yafatiye nyakwigendera mu cyuho n'umugore we Nassozi mu nzu ye. Biravugwa ko Nkubi yafashe ikibando agakubita uyu mugabo inshuro nyinshi mu mutwe ahita amwica'.

Owoyesigyire yongeyeho ko:'Bazagena ibyaha ukekwa azakurikiranwaho nyuma yo kumenya niba icyo gikorwa ari icyaha yatewe n'urukundo cyangwa yagikoze nkana'.



Source : https://impanuro.rw/2020/09/29/abaturage-baguye-mu-kantu-aho-umugabo-yivuganaga-umusore-nyuma-yo-kumufata-aryamanye-numugore-we-mu-rugo-rwabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)