Menya amafunguro ukwiye kwirinda mu gihe ushaka kurinda uruhu gusaza imburagihe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Inyama zokeje zishiririye ziri mu bishobora gutuma uruhu rusaza vuba (Ifoto Internet)
Inyama zokeje zishiririye ziri mu bishobora gutuma uruhu rusaza vuba (Ifoto Internet)

Indi ngaruka ni uko usanga amafaranga yakaguzwe amafunguro afitiye umumaro uruhu, ashyirwa muri ya mavuta rimwe na rimwe aba anahenze cyane.

Umuntu kandi usanga agura aya mavuta ariko agakomeza gufata amafunguro atajyanye n'intego yifuza kugeraho. Urugero ni nko kuba yaba ashaka kwirinda kugira uruhu rushaje imburagihe, nyamara agakomeza kurya amafunguro agira uruhare mu gushajisha uruhu.

Ibimenyetso byo gusaza bizanwa n'uturemangingo tw'umuntu (genes), uburyo ubaho ndetse n'ibyo urya. Ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Monash, Melbourne, bwagaragaje ko iminkanyari ifite aho ihurira n'ibyo abantu barya nyuma yo kubisuzumira ku bantu 453 bari mu kigero cy'imyaka 70 y'amavuko.

Aya ni amwe mu mafunguro ukwiye kwirinda mu gihe ufite intego yo kurinda uruhu gusaza imburagihe:

1. Isukari: Umuntu ushaka kugira ubuzima bwiza bw'uruhu, akwiye kwirinda isukari iyunguruye, ndetse n'amafunguro yatunganyijwe ahishe muriyo isukari nyinshi. Isukari ituma umusemburo wa insulin wiyongera.

2. Ibikomoka ku mata: Nubwo bikenerwa n'umubiri kubera ko byiganjemo kalisiyumu, ariko binagira uruhare mu gutuma uruhu rusaza imburagihe.

3. Inzoga/Ibisindisha: Ibisindisha bitera umwuma ugira ingaruka ku buzima bw'uruhu. Ikindi ibisindisha bigabanya vitamin C na A, bifite umumaro ukomeye ku buzima bw'uruhu.

4. Inyama zokeje: Nubwo inyama zikenewe kubera ko zikungahaye kuri protein n'ubutare bwa fer, iyo inyama zokeje ku buryo zishirira zihinduka umwanzi ukomeye w'ubuzima bw'uruhu.

5. Marigarine: Ubushakashatsi bwakozwe n'ikinyamakuru The American Journal of Clinical Nutrition, buvuga ko marigarine zimwe na zimwe zifite ibyo bita ‘acide gras' zituma uruhu rusaza vuba.

6. Chewing-gum (orbit/shikarete): Abantu bakunda guhekenya Chewing-Gum (shikarete) ituma bagira iminkanyari ku munwa wo hejuru, ndetse zikanatuma urwasaya rukomera umuntu akagaragara nk'ushaje.




source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/menya-amafunguro-ukwiye-kwirinda-mu-gihe-ushaka-kurinda-uruhu-gusaza-imburagihe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)